Kuri uyu wa 24 Werurwe 2017, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Madame UWIZEYE Judith yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umusi umwe mu Karere ka Nyamasheke agirana ibiganiro n’Abakozi b’Akarere bakorere ku karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, Abayobozi b’Ibitaro n’Abayobozi b’ibigo nderabuzima.

Mu kiganiro yahaye aba bakozi, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umuromo yagarutse ku ndangagaciro zikwiye kuranga umukozi wa leta, yakanguriye abakozi gukomeza kurangwa n’umuco w’ubunyangamugayo, gukora kinyamwuga no kudakorera ku jisho, gukunda akazi no kukitangira,kudatanga serivisi z’agahimano… Yaboneyeho kwibutsa abakozi bose ko gahunda za leta zose zihutirwa. Yagize ati “Nta gahunda ya leta n’imwe itihutirwa n’ubwo wabona bisa n’ibitihutirwa burya biba byihuta”. Yibukije kandi abakoki ba leta ko ari intumwa za leta ku baturage bityo bakaba abasabwa kuba intangarugero muri gahunda za leta ndetse n’ahandi bari hose kugira ngo abaturage babarebereho.

Nyuma yo kuganira n’Abakozi, Minisitiri yasuye ibikorwa bitandukanye biri muri gahunda ya NEP HANGUMURIMO aho yasuye Umurenge SACCO ya Kanjongo, Agakiriro ndetse n’Uruganda ruto “Agasaro Organic”  rutunganya ibikomoka ku mbuto ruri mu murenge wa Bushekeri. Ubwo yasuraga Agakiriro ka Nyamasheke yakanguriye abagakoreramo gukomeza gushishikariza abandi kukagana mu bufatanye n’Akarere kugira ngo bibafashe kurushaho guhuza imbaraga.

Asura ’Uruganda ruto “Agasaro Organic” rutunganya ibikomoka ku mbuto rwa Madame Isabelle UZAMUKUNDA, yasobabanuriwe uburyo batunganya imitobe itandukanye, amasukari, ndetse n’ibisuguti (Biscuit) , binaboneka hake cyane mu gihugu, ashima uburyo uyu mugore yitinyutse maze akiteza imbere uburyo bugaragara, anaboneraho gukangurira abandi bagore gutinyuka bagakora bakiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana KAMALI Aimé Fabien yashimiye Minisitiri ku nama nziza bagiriwe zo gukomeza kunoza imikorere n’imikoranire, yizeza Minisitiri ko bazakomeza gufatanya kugira ngo umuturage we mugenerwabikorwa wa serivi butanga arusheho kunyurwa.

 

TUYIZERE Jacques

Public Relations, Media and Communication Officer