Ku rwego rw'Akarere ka Nyamasheke, Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe wakorewe mu murenge wa Mahembe ahakozwe umuhanda ureshya na Km 4 hanaterwa ibiti by'imbuto ku rwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare mu rwego rwo kwizihiza umunsi nyafurika wo kurira ku ishuri .

 

Umuganda witabiriwe na Nyakubahwa Umunyamabanaga wa Leta Ushinzwe Ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyamashekemuri Guverinoma Dr Alexis NZAHABWANIMANA , Itsinda ry’abakozi baturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA),  Umuyobozi w'Akarere , Abayobozi b'Akarere bungirije, 'ingabo, police  n’itinda ry'abakozi b'Akarere n'umurenge n'abaturage  basaga 2000

 

Ubwo yaganiraga n’abaturage nyuma y'umuganda, Umunyamabanga wa Leta yashimye ubuyobozi bw’Akarere, umurenge ndetse n’abaturage muri rusange uburyo igikorwa cy’umuganda cyari giteguye neza kandi kikitabirwa, ashima ko hakozwe ahantu hanini umuganda utabaye uwo kwikiza, avuga ko ari uburyo bwiza bwasangizwa n’abandi.  Yakomeje kanndi gukangurira aaturage gukurikiza no kwitabira  gahunda za leta zirimo kwicungira umutekano, gutanga Ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku by’umwihariko bita ku bwiherero no kubungabunga ibikorwaremezo.

Ubwo yagarukaga kuri gahunda zo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Umunyamabanga wa Leta Dr NZAHABWANIMANA Alexis yibukije abaturage ba Mahembe ko bakwiye gutegura icyunamo neza, bakirinda ingrngabitekerezo aho yava hose bakanafata mu mugongo abarokotse. Dr NZAHABWANIMANA Alexis kadi yakanguriye abaturage kurushaho gutegura neza amatora y’Umukuru w’Igihugu bakurikiza gahunda uko iteguye kandi neza.

Nyuma y’ibiganiro hakozwe igikorwa cyo kwizihiza umunsi Nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri (African Day of School feeding) aho bifatanyije n’Abana bo ku rwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare, aho abana bahawe amafunguro maze ababyeyi bakangurirwa gushyira imbaraga muri iyi gahunda kugira ngo inkunga leta ishyiramo yegupfa ubusa ndetse n’abana bakarushaho kwiga neza.

 

TUYIZERE Jacques

Public Relations, Media and Communication Officer                 

 

Share Button