Kuri uyu wa 04 Gicurasi 2017, mu murenge wa Kanjongo, Akagari ka Susa Umudugudu wa Gatebe ku ishuri Ribanza rya Gatebe, hatangirijwe ibikorwa by’icyumweru cy’Ingabo “Army Week” ahashyizwe ibuye ry’Ifatizo ahazubakwa ibyumba bitandatu by’Amashuri.

Nk’uko byasobanuwe  n’ Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Honorable Isaac MUNYAKAZI wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, iyi minsi yiswe icyumweru cy’Ingabo uyu mwaka yabaye icyumweru kidasanzwe cy’ingabo kizafata igihe cy’amazi atatu.

Mu gihe mu myaka ishize habaga icyumweru cy’iminsi irindwi gusa mu bikorwa by’icyumweru cy’Ingabo, kuri iyi nshuro ho ibikorwa bya bizamara igihe cy’Amazi atatu mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda. Ibi bikorwa bizibanda ku buhinzi, ibikorwa remezo, …

Mu ijambo ry’Intumwa y minisiteri y’Ingabo, Maj Gen Jacques NZIZA yibukije ko mu bufatanye n’Abanyarwanda bose bifuza gukomeza kubungabunga umutekano ushingiye cyane cyane ku Mibereho myiza y’Abaturage yo shingiro ry’umutekano Wuzuye.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinwe Imibereho Myiza y’Abaturage wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba utabashije kuboneka Madamu Claudette MUKAMANA yashimiye byimazeyo Ingabo z’Igihugu zidahwema kwerekana ubufatanye mu iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda anizeza  ubufatanye mu kurinda ibigiye kubakwa muri iyi minsi n’indi izayikurikira kugira ng bizagirire umumaro abana b’u Rwanda muri Rusange n’aba Nyamasheke by’Umwihariko.

Abana biga muri iri shuri bishimiye uburyo ubuyobozi bubatekerezaho none bukaba bugiye kubakura mu mashuri atari atunganye bukabashyira mu mashuri meza bavuga ko bizabafasha mu myigire yabo nabo bakaba bafite icyizere cy’ejo hazaza biringiye kuba abantu bakomeye.

Ku  ishuri Ribanza rya Gatebe hatangirijwe uyu muhango hazubakwa ibyumba bishya bitatu, hasanwe ibindi bitatubyari bishaje  hanubakwe imisarani 24. Muri iyi minsi kandi yahariwe ibikorwa b’Ingabo z’Igihugu, hazubakwa ibiraro  hanatunganywe ibishanga bihingwamo imboga.

 

 

TUYIZERE Jacques

Public Relations Media and Communication Officer

Share Button