Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Akarere ka Nyamasheke koroje urubyiruko rurangije amashuri rwibumbiye mu makoperative inkoko 9000 kugira ngo rurusheho kwiteza imbere nk’imbaraga z’igihugu.

Urubyiruko rwahawe izi nkoko ruvuga ko rwiteze byinshi bizava mu musaruro uzava muri ubu bworozi bw’inkoko cyane ko ari nabo bazikurikiranira umunsi ku munsi.

Alphonsine Bizeyiki umwe mu banyamuryango wa Koperative yo mu Murenge wa Kagano yagize ati “Nizeye ntashidikanya ko nzatera imbere kubera kwishyira hamwe n’abandi.

Uzayisenga Marie Claire na we w’Umunyamuryango ndetse akaba n’umucungamutungo wayo, aremeza nawe ko azungukira byinshi muri iyi Koperative. Mu magambo ye agize ati “kuba ndi umucungamutungo wa Koperative ari nabyo nize, numva ari ishema kuko nkora nikorera, ati ubu sinshishikajwe no kujya mu migi kuko mfite icyo gukora.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien avugako koroza urubyiruko ari gahunda nziza yatekerejweho ikanashyirwa mu mihigo y’Akarere hagamijwe gushyigikira urubyiruko rurangije kwiga banarutoza umuco wo gukorera hamwe no kuzamurana. Yagize ati “izi nkoko uko ari 9000 zose zahawe amakoperative y’urubyiruko ngo rwiteze imbere. Izi koperative zirimo ingeri nyinshi z’Urubyiruko yaba ururangije kwiga amashuri yisumbuye na kaminuza bityo kubera ibyo bize ni nabo bazakora imirimo yose yo kuzitaho. …Ntitwashaka uvura amatungo kandi muri koperative harimo ababyize, ntitwashaka umucungamutungo kandi harimo ababyize,….

Abajijwe icyo biteze ku musaruro w’izi nkoko, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko nibura ku munsi hitezwe ko izi nkoko zajya zitera amagi 7200 wakuba nibura n’amafaranga 70 ku igi rimwe ukabona ko ari amafaranga 504000. Yongeyeho kandi ko nta kibazo cy’isoko bafite. Yagize ati “usibye ko na hano iwacu dukeneye amagi yo kurya abantu bakihaza mu ndyo yuzuye ariko no hakurya mu baturanyi i Kongo hari isoko rinini kuko andi yavaga mu Bugande agahenda mu bwikorezi.

Uyu mushinga w’inkoko 9000 zorojwe urubyiruko rwo mu mirenge icyenda igize Akarere ka Nyamasheke muri gahunda yo kuzamura imibereho y’urubyiruko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Izi nkoko kandi zanazanye n’ibiryo byazo bizazitunga mu mezi atatu zikabona kwegurirwa amakoperative azicunga

Share Button