aland1 Abaturage bujuje ibisabwa bahabwa impapuro buzuza, bagahabwa ibyangombwa “Gukoresha ubutaka icyo bwagenewe ni ugutanga umusanzu mu iterambere”. Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho kuri uyu wa 12 Kamena 2017 mu Murenge wa Gihombo ubwo hatangizwaga ibikorwa byahariwe icyumweru cy’ubutaka. Ubwo yatangizaga iki cyumweru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu Ntaganira Josoué Michel yashimiye abateguye iki gikorwa avuga ko kije gusubiza byinshi mu bibazo bifitanye isano n’ubutaka dore ko amakimbirane menshi ahera ku mikoreshereze mibi y’ubutaka. Yahamagariye abafite ibibazo bifitanye isano n’ubutaka kwitabira iyi gahunda kugira ngo icyumweru kizarangire basubijwe. Umubitsi w’Impapuro Mpamo mu Ntara y’Iburengerazuba Munyangaju Jean Damascène yagarutse ku kamaro ko gutunga ibyangombwa by’ubutaka no gukoresha neza icyo ubutaka bwagenewe, avuga ko gutunga ubutaka udafitiye ibyangombwa bisa n’aho ntabwo ufite. Yagize ati “Gutunga icyangombwa cy’ ubutaka, ni ugutunga amafagaranga ariko kugira ubutaka butakwanditseho ni nko kutabugira.” Yakomeje avuga ko kandi gukoresha ubutaka icyo bwagenewe gukora bitanga umutekano kuri nyirabwo bikanorohereza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta. Yagize ati “Ushobora kubaka ishuri aho wishakiye nyamara wareba neza ugasanga hari umuhanda wa gariyamoshi, ukaba usenyewe ku maherere”. 

Muri iyi minsi itanu y’Ibikorwa byahariwe icyumweru cy’ubutaka, hazatangwa serivisi zitandukanye zifitanye isano n’ubutaka maze abazaba bujuje ibisabwa bahite bahabwa ibyangombwa byabo batagombye gutegereza igihe kirekire nk’uko bisanzwe bikorwa kuko abakozi babishinzwe bamara icyumweru cyose mu Karere.

ALAND2

Umubitsi w’Impapuro Mpamo mu Ntara y’Iburengerazuba Munyangaju Jean Damascène

 

 

Share Button