Kuri uyu wa 25/08/2017 hatangijwe imihanda ingana na Km 52.3 izafasha mu kugeza umusaruro ku isoko.

Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, iyi mihanda izanyura mu mirenge irindwi y’Akarere ka Nyamasheke ari yo Kagano, Kanjongo, Macuba, Kirimbi, Karambi, Cyato na Mahembe. Iyi mihanda kandi yatewe Inkunga na Banki y’Isi ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhunzi n’Ubworozi.

Nk’uko byasobanuwe n’Intumwa ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi , Ruzibiza Emile, gahunda ya Minisiteri yo kubaka iyi mihanda ni ugufasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko ariko kandi ikanabafasha kugeza imbuto nziza n’ifumbire mu mirima yabo.

Abaturage bagaragaza ibyishimo byabo na cyane ko ari bo bazakora kuri iyi mihanda banizeza ubuyobozi ko bazakomeza kuyifata neza kuko ari bo ifitiye akamaro.

Iyi mihanda yose ije isaga indi irenga ibirometero 25.9 yari yubatswe ku nkunga y’Abaholandi ariko nk’uko Ruzibiza Emile yabisobanuye, gahunda ya Leta y’u Rwanda ni uko nibura umuhanda uzagera ku kirometero kimwe uvuye ku murima w’Umuturage.

Share Button