photo name

 

Mu ruzinduko rwe rw’Akazi rw’ iminsi ibiri mu Karere ka Nyamasheke, Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2017, Minisitiri mu Biro bya Nyakubahwa Perezida wa Repuulika Madame Uwizeye Judith, yifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Kirimb mu Muganda udasanzwe wo kubaka ibyumba by’Amashuri.

Muri uyu muganda Minsitiri yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibyumba bitatu by’Amashuri ku Ishuri Ribanza rya Nyabinaga. Ibi byumba bizubakwa bisimbura ibindi byumba bishaje kubera ko ishuri rimaze igihe kuko ryatangiye mu mwaka wa 1957.

Mu butumwa yahaye abitabiriye Umuganda, Minisitiri yabasabye gukomeza gufatanya na Leta kubaka aya mashuri batanga umuganda wowe ushoboka ariko kandi anabasaba kuzakomeza kuyafata neza igihe azaba yuzuye no kuyagirira isuku. Minisitiri kandi yibukije abaturage ko bakwiye wikubita agashyi bagatanga Ubwisungane mu kwivuza kuburyi bava ku kigerocya 80% bariho bakagera ku 100% dore ko ari ku neza yabo.

photo name

Muri uru ruzinduko kandi Minisitiri nk’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Nyamasheke, yafashe  umwanya wo kuganira n’Abakozi b’Akarere hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, bavuga ku Mihigo y’Akarere n’uburyo yakwihutishwa ariko byose bigamje igiteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

 

photo name

Share Button