photo name

Kuri uyu wa gatandatu ku wa 14 Ukwakira, Minisitiri wa Siporo n’Umuco Madame Uwacu Julienne yifatanyije n’Imbaga y’Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke muri siporo ya Bose.

Ubwo yaganiraga n’Imbaga y’Abaturage, Minisitiri yabashimiye uburyo bitabiriye siporo kandi ari benshi abawira ko bakwiriye gukomerezaho kuko ari isoko y’ubuzima. Yagize ati “Siporo ni ishingiro ry’ubuzima, dukwiye kuyikora ndetse buri gihe”.

Minisitiri yanashimiye by’Umwihariko abakinyi b’Ikipe y’Akarere yo gusiganwa kuko yitwaye neza ku rwego rw’Igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanaga na cyane ko muri iki gihe hari batatu bari guhagararira u Rwanda mu  mahanga bakomoka mu Karere.

 

Siporo ya bose mu mu karere ka Nyamasheke ikorwa buri wa gatandatu wa kabiri w’ukwezi igakorerwa mu mirenge yose kandi ikitabirwa n’ingeri zose z’abantu.

 

 

 

 

<img src="http://nyamasheke.gov.rw/fileadmin/user_upload/AAA2.JPG" width="900" alt="photo name"/>

photo name

 

 

Share Button