photo name

Ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo n’Umuco n’Ibigo biyishamikiyeho, bubakiye inzu yo kubamo Umukecuru witwa Nyirarubazi Madeleine wo mu Murenge wa Shangi, Akagari ka Shangi Umudugudu wa Busasamana.

Nk’uko byasobanuwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Madame Uwacu Julienne iyi ni gahunda bihaye nk’Abakozi ba Minisiteri n’Ibigo byayo ko buri mwaka nibura bajya bafasha umwe mu bacitsse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 batishoboye, dore ko abenshi muri bo nta n’undi baba bareba. Mu ijambo rye kandi yanasabye aandi kwigira kuri uyu muco maze bagafashanya badategereje ak’imuhana.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien yashimiye byimazeyo Abakozi ba Minisiteri kuba bakora ibikorwa byiza nk’ibi ndetse ko kuri iyi nshuro mu minsi 100 yo kwibuka bahisemo Akarere ka Nyamasheke.

Mu byishimo byinshi, Nyirarubazi yashimiye Perezida wa Repubulika we akesha no kuba agihumeka none akaba akomeje kumugeza kuri byinshi ashaje. Yagize ati “bana banjye munshimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuba anyubakiye nshaje. Nibura n’igihe nzaba ntakiriho, nzagenda neza kuko nzaba nzi ko nsize abuzukuru banjye ahantu hazima”.

Iyi nzu yubakiwe uyu mukecuru irimo icyumba cy’uruganiriro n’ibindi bitatu byo kuramamo, ikaba ifite igikoni n’ububiko, umusarani ndetse n’ubwogero. Ifite kandi ikigega gifata amazi ikaba inafite akarima k’imboga.

Usibye iyi nzu, na none aba bakozozi bashyize hamwe, boroje imiryango icumi muri gahundaya Girinka banatanga ibiribwa ku miryango icumi.

photo name Nyirarubazi yashimishijwe no gukanda ku gikuta bikaka

photo name yatumye Minisitiri kumushimirira Perezida wa Repubulika

Share Button