photo name

Kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2017 Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yafunguye inyubako nshya yimukiyemo ibiro by’Akarere.

Ubwo yafunguraga iyi Nyubako , Minisitiri yatemberejwe ibyumba bitandukanye birimo ibiro n’Ibyumba by’Inama ashima uburyo yubatse bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu.

photo name

Mu ijambo rye yagize ati “Ndashimira Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke n’Abayobozi uburyo biyubakiye inzu itagira uko isa ijyanye n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu.

Minisitiri kandi yasabye abakorera muri iyi nyubako kurushaho kunoza serivisi zihabwa umuturage kugira ngo atavaho ayisiragiriramo

Yagize ati “n’ubwo ntavuga ko serivisi zatangirwaga mu nyubako muvuyemo zari mbi, ariko noneho hamwe n’iyi nyubko nshya, zikwiye kurushaho kuba nziza cyane.

Umuyobozi ‘Akarere Kamali Aimé Fabien yashimiye Leta y’u Rwanda .itarahwemye kubatera inkunga ibyaye iyi nyubako akomeza avuga ko bagiye kurushaho kunoza serivisi cyane ko mbere abakozi baribatataniye hirya no hinokubera koi biro byari bito, ariko ubu nibura buri shami rikaba rifite icyumba rihuriyemo, bikorohereza abagenerwa srivisi kubabonera icyarimwe

Iyi nyubako yuzuye itwaye asaga miliyari iwe n’igice, ikaba irimo ibyumba bikorerwamo 43 n’ibyumba by’inama bitatu.

 

photo name photo name photo name photo name photo name

Share Button