photo name Kuri uyu wa 25/11/2017 hasojwe uruzinduko rw’Iminsi ibiri Itsinda ry’ Intumwa za Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko zimaze zikorera mu karere ka Nyamasheke .

 

Iri tsinda ryari rigizwe na:

1.     Hon Mwiza Esperence

2.     Hon Rutayisire Georgette

3.     Hon Mukarugwiza Pelagie

4.     Hon Mukazibera Agnes

5.     Hon Mukarugwiza Anonciatha

6.     Hon Mukakarangwa Clothilde

7.     Hon Nyiragwaneza  Athanasie

Muri uru ruzinduko Intumwa za rubanda zaganiriye n’Abaturage ku ngamba zo kurwanya ruswa, amakimbirane yo mu ngo ndetse n’ashingiye ku mitungo. Banasuye imwe mu miryango yari ifitanye amakimbirane barabumvikanisha.

Abadepite kandi bifatanyije n’abaturage Mu muganda usoza ukwezi  hirya no hino mu Mirenge

Basoje uruzinduko  bagaragariza ubuyobozi bw'Akarere ibyavuye mu bugenzuzi bakoze.

Aba badepite basuye imirenge 7: Kagano, Kanjongo, Gihombo, Ruharambuga, Karengera, Bushenge na Shangi ari nayo bakoreymo  umuganda rusange usoza ukwezi k’ Ugushyingo.> photo name  

Share Button