Kuri uyu wa 06 Ukuboza 2017, mu murenge wa Bushekeri habereye urugendo rwo kwamagana Ruaswa n’Akarengane.

Uru rugendo ni kimwe mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa cyantangijwe ku wa 01 Ukuboza kikazasozwa  ku wa 09 Ukuboza 2017. Muri uru rugendo, abaturage bagendaga bagaragaza ko bamaganye ruswa kubera uruhare igira rwo kumunga ubukungu bw’Igihugu.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umuyobozi wa Police mu Karere akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Inama Ngishwanama yo kurwanya Ruswa n’Akarengane mu Karere Spt Burahinda Ntacyo yagarutse ku bisobanuro n’ububi bwa ruswa. Yagaragaje ko yagiye yitwa amazina atandukanye isigiririzwa ariko ikarushaho gushegesha ubukungu. Ati “hamwe yitwa ikiziriko, ahandi umuti w’ikaramu, akantu, agafanta n’ibindi, ariko byose bihurira ku kuba iminga ubukungu bw’igihugu”. Yibukije abaturage kandi ko ruwa ihanwa n’amategeko yaba mu k’uyitanga cyangwa uyakira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere akaba n’ Umunyamabanga w’Inama Ngishwanama yo kurwanya Ruswa n’Akarengane mu Karere Kayumba Ephrem we yibukije abaturage ko nta na rimwe bakwiye kumva ko bagura serivisi bagenerwa , anabakangurira gutangira amakuru ku gihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarereyagarutse ku myitwarire y’Abayobozi bamwe na bamwe bitwara nk’abakeneye ruswa ndetse n’abagenerwa serivisi bitwara nk’abashaka kuyitanga bikaba byatura mu mutego uwo bavugana. Yagize ati “hari abayobozi bitwara nk’abashaka ruswa, basiragiza ababagana bati genda uzaze ejo, n’ibindi byinshi, bigatera ukeneye serivisi gutekereza icyatuma ahabwa iyo serivisi. Na none kandi usaba serivisi cyane cyane iyo Atari ibyo agomba bidaciye mu mucyo, aba ashaka kugusha mu mutego uwo ayaka”. Yasabye abayobozi n’abakozi ba Leta muri rusange kunyurwa n’umushahara bagenerwa utabanyura bagashaka izindi nzira zo kubona akazi kisumbuye aho gushakira indonke mu bo bashinzwe guha serivisi.

 

 Muri iki cyumweru kizasozwa ku wa 09 Ukuboza , hakozwemo ibikorwa birimo kuganira n’abaturage ku kwirinda no kurwanya ruswa, abakoresha baganira n’abakozi ku mitangire ya serivisi ndetse hanakomeze kurangiza imanza Gacaca mu rwego rwo kwimakaza umuco wo guhashya ruswa n’Akarengane.

 

Share Button