photo name

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera Madame Kalihangabo Isabelle

Kuri uyu wa 24 Mutarama 2018, Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabera Madame Kalihangabo Isabelle yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyamasheke mu cyumweru cyahariwe Ubujyanama mu mategeko.

Iki cyumweru cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Komosiyo y’Igihuguy’Uburenganzira bwa Muntu hagamijwe gusobanurira abaturage amategeko ndetse n’uburenganzira bwabo.

Muri iki cyumweru, intumwa za Minisiteri y’Ubutabera n’iza Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu bafata akanya mu mirenge yose bagasobanurira abaturage amategeko bakanabaza bimwe mu byo batumva bagahabwa ubusobanuro.

Ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Cyato na Rangiro, Madame Kalihangabo Isabelle yagarutse ku mpamvu abaturage bagomba kumenya amategeko kandi ababwira ko ari ishingiro ry’imibereho myiza.

Yagize ati “kugira ngo tugere ku bukire n’umutekano wuzuye, birasaba ko tumenya amategeko tukanayubahiriza.

Kalihangabo kandi yakomeje kwibutsa abaturage kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge ndetse bakanirinda ubuharike kuko akenshi biba intandaro y’ibyaha byinshi.

Nyuma y’ibiganiro, abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekerezo maze bihabwa umurongo.

photo name photo name

Share Button