photo name

Kuri uyu wa 28 Mutarama 2018, mu Kigo cy’Amashuri cy’ Ubuhizi n’Ubworozi cya Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke habereye imikino y’abafite ubumuga ya shampiyona muri zone y’Uburengerazuba.

Iyi mikino yahuje amakipe y’bafite ubumuga bo mu turere dutanu, harimo tune two mu ntara y’Iburengerazuba (Nyamasheke, Rusizi, Karongi na Rutsiro) na Nyamagabe yo mu Ntara y’ Amajyepfo.

Ubwo yatangizaga iyi mikino yaryoheye amaso y’abayirebaga muri iyi zone, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame Mukamana Claudette, yashimiye Umuyobozi w’Igihugu we udahwema gushyigikira no gutera ingabo mu bitugu abafite ubumuga, bibatera na bo kwiyumvamo ubushobozi bwo gukora nk’ibyo n’undi wese yakora.

photo name Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame Mukamana Claudette atangiza umukino

Iyi mikino yashimishije imbaga y’abari baje kwihera ijisho, ndetse bamwe muri bo batari banayimenyereye bizihiwe bibatera kubona ko abafite ubumuga nabo babashije koko.

Imikino warangiye, mu bagao ikipe y’Akarere ka  Karongi ije ku mwanya w’imbere, Rutsiro iza ku wa kabiri, Rusizi iba iya Gatatu naho Nyamasheke iba iya kane, mu gihe mu Bagore ikipe y’Akarere ka Nyamasheke yaje ku mwanya wa Mbere naho Iya Nyamagabe iba iya kabiri

Imikino ikurikira muri iyi zone izabera mu Karere ka Nyamagabe ku ma tariki n’amasaha ataramenyekana.ubu

photo name photo name photo name

Share Button