photo name  

 

Kuri uyu wa 29 Mutarama Minisitiri mu Biro Bya Perezida wa Repubulika Madamu Uwizeye Judith yifatanyije n’Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke mu gutaha ibyumba by’Amashuri byubatswe mu mwaka wa 2017-2018.

Nk’uko byagarutsweho na benshi muri uyu muhango, bishimiye uburyo Leta y’u Rwanda ishyize imbere imyigire y’Abana bayo, kuko ari ryo zingiro ry’ Iterambere. Yaba aabyeyi ndetse n’abanyeshuri bose bagaragaje imbamutima zabo kuri ibi bikorwa by’indashyikirwa bagezwaho n’Ubuyobozi bw’Igihugu.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana Kamali Aimé Fabien na we yagarutse ku ishimwe ashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu budahwema gutekereza ku mwana w’Umunyarwanda ndetse no kuba bwohereje Minisitiri ngo atahe aya mashuri, ibintu we abona ko ari iby’agaciro gakomeye. Umuyobozi w’akarere kandi yijeje Minisitiri ko aya mashuri yubatswe azafatwa neza kugira ngo agereku ntego yubakiwe.

 Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango, Minisitiri yashimiye ubufatanye bwaranze abantu bose kugira ngo hubakwe amashuri, yanasabye kandi ko inyubako nziza zikwiye kugiran isano n’imitsindire y’abanyeshuri. Yasabye kandi gukomeza kwita ku isuku y’aya mashuri ndetse n’iyo ku mubiri.

 

Uyu mwaka hubatswe ibyumba by’amashuri byose hamwe 31 n’ubwiherero 36 naho uyu  munsi hatashywe ibyumba bitatu byubatswe ku Rwunge rwa Mutagatifu Pawulo Tyazo, ibyumba bitandatu n’ubwiherero butandatu byubatswe ku Ishuri Ribanza rya Buhoro Metodisite, n’ibyumba bitatu byo ku Ishuri ribanza rya Nyabinaga.

  photo name photo name photo name photo name photo name

Share Button