photo name

Umuyobozi w'Akarere Kamali Aimé Fabien mu kiganiro n'Itangazamakuru

Mu minsi ishize Akarere ka Nyamasheke kagaragaye mu Bushakashatsi bwa EICV IV kadahagaze neza mu bukungu ariko Umuyobozi wako Kamali Aimé Fabien aravuga ko yumva uwo mwanya udateye ishema ku buryo kawugumaho.

 

Ubwo yagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 15 Gashyantare, Umuyobozi w'Akarere yasobanuye ko ubu bushakashatsi bwabahwituye bityo ibyabuvuyemo bikaba byarateye Akarere gufata ingamba zitandukanye zigamije Iterambere n’Imibereho myiza y’Umuturage ku buryo mu bushakashatsi butaha bizeye ko bazaba bahagaze neza.

 

Y Yagize ati" ni byo koko ubu bushakashatsi bwaraduhwituye bituma dutekereza byagutse uburyo twakwikura kuri uyu mwanya. Hari gahunda nyinshi zashyizweho kugira ngo ibi bishoboke. Muri izo gahunda twavuga nko ngufasha abaturage kwishyira hamwe bagahuza imbaraga, hari amakoperative icyenda yorojwe inkoko zigera ku 9000 kuri ubu zirigutanga umusaruro, hari amakoperative yorojwe ingurube,hari n’ ayorora inzuki zitanga toni zisaga 29 ku mwaka.”

Umuyobozi w’Akarere kandi akomeza avuga ko haciwe imihanda hirya no hino ihuza Imirenge ndetse n’ihuza imirenge n’umuhanda munini wa kaburimbo kuburyo biborohereza kugeza umusaruro wabo ku isoko

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere dufite ubutaka n’imvura nziza ku buryo kaberanye n’ubuhinzi. Ikiyaga cya Kivu nacyo ni kimwe mu bibyazwa umusaruro n’abarobyi ku buryo guhangana n’ubukene ari inzira ishoboka.

 

 

TUYIZERE Jacques

Public Relations, Media and Communication Officer

 

 

Share Button