photo name Umuyobozi W’Akarere Ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien mu kiganiro n’Itangazamakuru

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien arashimangira ko Akarere karimo Amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro agahamagarira abashoramari kutaharenza ingohe

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n'Itangazamakuru ku wa 15 Gashyantare 2018.

Yasobanuye ko mu gishushanyo mbonera cy'umugi wa Nyamasheke kigaragaramo ahantu hagenewe ibikorwa by'Ubukererugendo ndetse n'amahoteli ariko ko abantu bataritabira kubyaza umusaruro aya mahirwe nk'uko byifuzwa ariko ko hari bamwe babitangiye.

Yagize ati " Akarere ka Nyamasheke kamaze kugaragaza igishushanyo mbonera cy'umugi gitandukanya aho guturwa n'ahagenewe ibindi bikorwa. Kubera imiterere y'aka karere rero, hari ahantu henshi habereye ubukerarugendo kandi koko biri mu gishushanyo mbonera. Hari ahandi twageneye amahoteli ku buryo abantu baturuka hirya no hino bakaza bakabona aho barara ndetse n'abashaka kuruhuka bakabona aho baruhukira. Ubu tumaze kwakira bamwe mu bashoramari bafiye kubaka amahoteli ndetse hari n’ uwitwa Alphred watangiye kubaka uri kugera ku musozo. Icyo twabanje gukora kwari ugushyiramo ibikorwaremezo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi kandi byarahageze”.

photo name Kivu Life Kumbya Echolodge : imwe mu mahoteli ari kubakwa ku Nkengero z’Ikiyaga cya Kivu

Ibi kandi byagarutsweho n'Umukuru w'Igihugu ubwo yiyamamazaga mu Karere ka Nyamsheke aho yavuze ko mu Karere harimo amahirwe menshi y'ubukerarugendo ariko atarabyazwa umusaruro ariko yizeza abaturage ko bagiye kubiteza imbere

Mu bikorwa by'ubukererugendo biherereye mu Karere ka Nyamasheke twavugamo nka Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, Ikiyaga cya Kivu, Akarwa k'abakobwa, Ibigabiro by'umwami Rwabugiri, Umwaro w'umwami, ikigaga,…

Igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Nyamashske gifata utugari tumwe two mu mirenge ya Bushekeri, Kagano na Kanjongo naho igice cyahariwe ubukerarugendo n'amahoteli kikagaragara mu muduhudu wa Murwa wo mu kagari ka ninzi ya Kagano no mu kagari ka Shara.

photo name Ikigaga : kwa Richard Kandti photo name Aha hantu hagiye umucanga haba habereye koga photo name Akarwa k’abakobwa:inkomoko y’izina Nyamasheke photo name photo name photo name

Share Button