“Benshi mu bakora umurimo w’Ubuhinzi ntibabyize, abenshi barashaje ntibagifite imbaraga zo kubikora, nyamara 90% by’ibiribwa mu Gihugu bikorwa n’aba bahinzi”

Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Hon Fulgence Nsengiyumva mu nama yagiranye n’abakozi batandukanye bafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano kuri uyu wa 14 Werurwe 2018.

 photo name Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Hon Fulgence Nsengiyumva

Muri iyi nama U munyamaba Hon Nsengiyumva yibukije abayitabiriye ko badakwiriye gukomeza kurebera ubuhinzi bukorwa n’abatarabyize ari nabo bategerezwaho guhaza igihugu cyose. Yanasabye abize ibijyanye n’ubuhinzi kutumva ko ari umurimo uciriritse ukwiye gukorwa n’abantu batabyize. Asaba urubyiruko kubyitaho bakareka gukwiragira hirya no hino bashaka imibereho.

Yagize ati “umwana ararangiza kaminuza yarize ubuhinzi, akajya I Kigali gucuruza ‘airtime’ (amakarita y’itumanaho), akajya kurobesha iikipiki nijoro kugira ngo arebe uko yabaho……., uwamurekera iwaba, agafasha amakoperative y’iwabo gutera imbere ko ari we uzi uko ubuhinzi bukorwa nk’uwabyize,.. noneho rero ba bandi babikora, bakuru bacu, ba mama, ba data bakuze, mu myaka cumi n’itanu makumyabiri bazaba batakiriho, noneho basimburwe n’abana bato babyize, nibwo buryo bwo kuvugurura ubuhinzi.

Mbere yo gukora Iyi nama yari yitabiriwe n’abanyamabanaga nshingwabikorwa b’imirenge, abashinzw ubuhinzi mu mirenge, abashinzwe ubworozi mu mirenge no ku karere, abajyanama b’ubuhinzi, twigire muhinzi, Nsengiyumva yabanje gusura imwe mu mihanda ifasha mu kugeza umusaruro ku isoko, Uruganda rw’icyayi rwa Gatare n’uruganda rw’icyayi rugiye kubakwa n’umushoramari Benoit mu Murenge wa Kanjongo.

photo name

Share Button