photo name

Kuri uyu wa 07 Mata, Akarere ka Nyamasheke kimwe n’Igihugu cyose hatangijwe icyumweru cy’ icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi. Ku rwego rw'Akarere byabereye mu  murenge wa Mahembe, Akagari ka Nyagatare Umudugudu wa Murunda ku rwibutso rwa Kizenga.

 

Muri uyu muhango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Habiyaremye Pierre Célestin yasabye abaturage gukomeza gufatana mu mugongo muri ibi bihe bigoye bagasananirana. Ati “n’ubundi ni inshingano zacu nk’Abanyarwanda gufasha no kwita ku barokotse jenoside mu bihe byose ariko noneho iyi minsi ijana ikwiye kuba umwihariko tukabegera tukabahumuriza tukanabafasha”. Yanasabye kandi abitabiriye kugira ubutwari bwo kuranga imibiri y’Abazize jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro kibagomba ahoy aba iri hose kugira ngo ishyingurwe.

Nikuze Anasitaziya warokotse Jenoside yatanze ubuhamya asobanura urugendo bakoze mri jenoside anibutsa ko bitatangiye muri 1994. Uretse iby’amateka yumvise na we asobanura ko jenoside yateguwe ndetse ikigishwa igihe kirekire ashingiye ku rugendo ruhera za 1973 na za 1990 aho abatutsi bicwaga buhorobuhoro.

Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite Hon Mukama Abbas wari n’Umushyitsi Mukuru kuri uyu munsi yahamagariye abacitse ku icumu kurushaho kwiyubaka mu nguni zose z’ubuzima nk’uko umurongo ngenderwaho w’uyu mwaka ubivuga “Kwibuka Twiyubaka”

Hon Mukama kandi yasabye abarikurangiza ibihano byabo bakava muri gereza kwiyunga ku mbaga y’Abanyarwanda basanze bakubaka Igihugu aho kugumana wa mutima baribafite. Ati “ ubuyobozi bw’Akarere bukora ibishoboka byose bakajya kwigisha muri gereza ariko ntibihagije. Muri gereza baba bakikijwe n’abandi benshi bagifite imitima mibi, noneho bagera hanze bahasanze abamaze gukira, bakaba babanduza. Twakora ubuvugizi mbere yo kujya muri kominote bakabanza gukorerwa ingando bakigishwa”.

Urwibutso rwa Kizenga rushyinguyemo imibiri isaga 195 ariko hari n’ abandi bashyinguye mu rwibutso rw’icyahoze ari Komini Rwamatamu Ruherereye mu Murenge wa Gihombo

photo name photo name photo name

Share Button