Ubwo habaga umuhango wo kwibuka by’umwihariko abazize jenoside yakorewe abatutsi baribatuye mu cyahoze ari segiteri Mukoma (ubu ni mu Murenge wa Nyabitekeri) Umuyobozi w’Ingabo zikorera mu Turere twa Nyanasheke na Rusizi Brgd Gen J Hodari yasabye gutegurira abana inzira ikwiye kugira ngo babe mu gihugu cyiza kizira amacakubiri.

Yagize ati “Mureke dutere intambwe, tube Abanyarwanda beza kugira ngo ibi bibondo tubigenere urugendo rwiza, ni ibitambambuga,  uyu mwanda u Rwanda rwanyuzemo ntawo bazi, tumugenere urugendo rwiza kugira ngo azavem umunyarwanda mwiza.

photo name

 

Bgde Gen J Hodari yanenze abataragiriye impuhwe ibibondo, asaba Abanyarwanda kubitegurira u Rwanda ruzira umwiryane

Bgde Gen J Hodari, yibukije abitabiriye uyu muhango ko bidasaba imyaka n’imyaka kugira ngo bategure u Rwanda ruzima, ahubwo abashishikariza kwimakaza ubumuntu n’urukundo bikigishwa ibibondo. Yagize ati “kugira ngo umwana avemo Umunyarwanda Mwiza tugomba kubitegura ubungubu, dukundana, twunganirana tugirana inama”.

Muri uyu muhango, wo kwibuka by’umwihariko wanitabiriwe na Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika Madame Uwizeye Judith, abitabiriye babanje gukora urugendo ruva ahahoze hubatse segiteri rugana ku rusengero rw’abadivantisiti b’umunsi wa 7 bibuka inzira y’umusaraba banyuzemo, abagore n’abana bagahungira muri urwo rusengero ariko bakaza kuhaburira ubuzima bishwe urw’agashinyaguro bakajugunywa mu misarani ibiri yakoreshwaga kuri urwo rusengero.

photo name

 

Minisitiri mu Biro bya Perezida wa Repubulika Madame Uwizeye Judith, ashyira indabo ku cyobo cyajugunywemo imbaga y'abana bari mu Rusengero bakicwa urw'agashinyaguro

Mu cyahoze ari Segiteri Mukoma yaguyemo abatutsi benshi, bamwe mu batangabuhamya bavuga ko imwe mu mpamvu zatumye imibare izamuka ari uku abicanyi bari abaturanyi ba hafi b’abishwe, bityo bakaba barashoboraga kumenya abamaze gupfa n’abatarapfa, bagashakishwa nk’uruhindu.

photo name photo name

Share Button