g.JPG

Ubwo habaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu Cyahoze ari Komini Rwamatamu mu Murenge wa Gihombo, hanashyinguwe mu cyubahiro  imibiri 336 yakuwe mu Mirenge ya Gihombo, Kirimbi na Mahembe.

Bamwe mu barokokeye aha hantu batanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba banyuzemo mu gihe cya jenoside hagapfa imbaga y’abatutsi ndetse bakanakomeza kwicwa no mu gihe inkotanyi zari zarafasha Igihugu kuko yari muru “zone turquoise”. Bavuga ko n’igihe bagerageje guhungira ku Idjwi, abicanyi baje kubasangayo naho bakahabicira.

Uyu munsi witabiriwe n’Intumwa za Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko , Inzego z’Komite Nyobozi y’Akarere, Inzego z’Umutekano, abanyamadini, Abakomoka mu cyahoze ari Rwamatamu batuye hirya no hino mu Gihugu n’Abaturage benshi bo mu Mirenge ya Gihombo, Mahembe na Kirimbi.

 

Hon Kankera Marie Josée wari Umushyitsi Mukuru yakanguriye abitabiriye gukomeza umutima wo kuranga ahaba hagiherereye imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka nayo igashyingurwa mu cyubahiro kibagomba. Yasabye kandi ko ijambo Abanyarwanda bahawe n’ubuyobozi bwiza barikoresha bubaka ubumwe butajegajezwa n’uwo ari we wese.

 

“KWIBUKA TWIYUBAKA”

 g1.JPG  g2.JPG  g3.JPG  g4.JPG  g5.JPG  g6.JPG  g7.JPG  g8.JPG

Share Button