photo name

 

Kuri uyu wa 7 Gicurasi 2018 Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien yatashye Umuyoboro w’Amazi uherereye mu Murenge wa Karengera wubatswe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’Abaturage.

Abaturage bagaragaje ibyishimo batewe no kuba barikuvoma amazi meza bagasezerera urugendo rurerure bakoraga bajya kuyashakisha ndetse rimwe na rimwe bagakoresha ay’imvura.

Umubyeyi witwa Ayishakiye Josephine wo muri uyu murenge yagize ati “ twaridusanzwe tuvoma ahantu kure cyane, hadashobotse, h’amazi mabi cyane ariko uyu munsi dushimishijwe n’uko twabonye amazi meza. Twajyaga kuvoma kure tugahangayika tukanakoresha amavuravura. Ubu turashimira ingabo kuko ziduhaye amazi isoko y’ubuzima”.

Habiyambere Anaclet wo mu Mudugudu wa Gihaya, Akagari ka Higiro Umurenge wa Karengera yavuze ko ibyishimo bafite babikesha mazi babonye bari bayanyoteye. Ati “ kuva aho twimukiye tuva mu manegeka tuza ku mudugudu twasubiraga iyo twaturutse kandi bitadushimishije tujya kuvomayo. Twibazaga buri gihe uko bizagenda ariko bikatuyobera. Aho twavomaga hari ahantu h’imibande, hari ubunyerezi,… ubu rero turishimira amazi meza muduhaye azakoreshwa n’abantu benshi,… jyewe aya mazi nayise karuhura…turashima Leta y’Ubumwe ariko turanashimira by’Umwihariko Ingabo z’u Rwanda kuko zitatinye ko ahaturukaga isoko ari kure  bakitanga bakaduha amazi”.

Umuyobozi Wungirije w’Ingabo zikorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke Col Mutembe Frank yabwiye abaturage ko ubwo bari ku rugamba rwo kubohora Igihugu, bashakaga umutekano w’Umuturage ariko banamushakira imibereho myiza n’amazi meza arimo. Yavuze kandi ko Ingabo z’u Rwanda zikomeje iyo gahunda ndetse ko Abanyarwanda bakwiye kurya imitsi yazo.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu muri rusange uburyo bwimirije imbere imibereho y’Abaturage ariko by’Umwihariko ashimira Ingabo z’u Rwanda kuri uyu muyoboro zubakiye abaturage ndetse yizeza ko Akarere na ko karajwe ishinga no kubonera amazi meza abaturage bose. Yasabye abaturage babonye amazi gukomeza kuyabungabunga ngo atangirika maze akabahombera.

Uyu muyoboro w’amazi ufite km 4 ugeza amazi meza ku baturage 1418, wuzuye utwaye asaga miliyoni 18, harimo uruhari rw’abaturage rungana na miliyoni 8 n’izindi 10 z’Ingabo.photo name photo name photo name photo name photo name

Share Button