AGASHIRABWOBA2.JPG

Kuri uyu wa 10 Nzeri hatangiye imirimo yo kwimura imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatusti mu 1994 ishyinguye mu rwibutso rwa Gashirabwoba rutari rwubatse ku buryo bubahesha agaciro nk’uko byifuzwa.

Uku kwimura iyi mibiri bije ari igisubizo ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko batanezezwaga no nkubona ababo baruhukiye mu rwibutso bavuga ko rutabahaga icyubahiro kibagomba. Abaturage bavuga ko bakibona Akarere gatangira kubaka urwibutso rushya banejejwe na byo, bakishimira ko ababo bagiye kuruhukira ahantu heza.

Karangwa Felix utuye mu Mudugudu wa Ruhinga I , Akagari ka Kagatamu Umurenge wa Bushenge ufite abe baguye I Gashirabwoba bakaba ari naho bashyinguye avuga ko anejejwe no kuba bagiye guhabwa icyubahiro kibakwiye. Yagize ati “ nta wabura kwishimira iki gikorwa cyiza nk’iki cyo gushyingura abacu mu cyubahiro kibagomba. Yongeyeho ko ari uburyo bwiza bwo kubika amateka bityo n’abana bakazayigiraho. Ati “ ubu buryo bagiye gushyingurwamo, buzatworohereza kubwira abana bavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi no kubasobanurira neza ibyabaye”.

 AGASHIRABWOBA2.JPG Imva nshya izashyingurwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi

Ubuyobozi bw’Akarere burahamagarira abarokokeye jenoside yakorewe abatutsi I Gaashirabwoba n’abafite ababo bahashyinguye aho bari hose kwitabira iki gikorwa cyo kubashyingura mu cyubahiro.

Uru rwibutso rushya rugizwe n’imva nini Kandi rwubatse mu buryo rworohereza abantu bose kurusura . hari kandi n’inzu nini irimo icyumba cy’inama , isomero ry’amateka ya jenoside yakorewe abatutsi kandi rwubatse ku buryo bworohereza umuntu kwibuka .

 AGASHIRABWOBA2.JPG Inyubako irimo ibiro, sale, n’ibindi byumba bifasha mu gihe cyo kwibuka

Share Button