photo name

“Kugira ngo imihigo y'Akarere yeswe, birasaba gukorera hamwe ariko atarinukwiremamo amakipe”.

Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Dr Ndabamenye Thelesphore ubwo yari ayoboye umuhango wo gusinya  Amasezerano y'Imihigo 2018-2019 hagati y’Ubuyobozi  bw’Akarere n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abahagarariye Abafatanyabikorwa n'Abayobozi b'Ibitaro kuri uyu wa  17 Nzeri 2018

Muri uyu muhango abasinye Imihigo bahawe umwanya bagaragariza imbaga yari iteraniye aho ibyikubiye mu masezerano y’imihigo banagaragaza ingamba bafite zo kuzamura imibereho y’abaturage ari ko kwesa imihigo nyako

Niyonzima Jacque uhagarariye Abanyamabaga Nshingwabikorwa b’Imirenge ati “turabizeza ko ibikubiye muri iyi mihigo byose tuzabigeraho ndetse n’ibitari mu mihigo ariko bikorwa ku neza y’umuturage ntituza kubikora.

Mu ijambo rye Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Dr Ndabamenye Thelesphore, yibukije abasinye imihigo ko idashobora kugerwaho igihe cyose abantu batakoreye hamwe ngo banegere n’abaturage.

Ati: nta bwo wavuga ngo uzesa imihigo abantu badakorera hamwe , ariko kdki gukorera hamwe nabyo si ukwiremamo amakipe ngo bamwe bajye hano abandi bajye hariya. Biradusaba gukoresha imbaraga tutizigamye kugira ngo tuve ku mwanya wa 17 Akarere kariho ku rwego rw’Igihugu…”.

Muri uyu muhango abitabiriye bagaragarijwe imihigo y’Akarere ya 2018-2019, banafatira hamwe ingamba z’uko yazagerwaho ku bufatanye bwa bose. Biyemeje gukora ibishoboka kugira ngo umuturage amenyeshwe imihigo, uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryayo n’ impinduka igira ku buzima bwe iyo igezweho.

Uyu muhango wayobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Dr NDABAMENYE Telesphore  wanitabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’ Akarere, Abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere, ba ES b’Imirenge n’Utugari, Ba Perezida b’Inama Njyanama z’Imirenge n’Abakozi bose b’Akarere bakorera ku Karere

photo name photo name

Share Button