photo name

Hashize igihe kitari gito abahinzi b’umuceri mu gishanga kiri mu mirenge kirimbi na Macuba bibumbiye muru Koperative DUHUZIMBARAGA bifuza ko babona uruganda hafi yabo rutunganya umuceri bityo umusaruro wabo ntiwongere kwerekezwa mu tundi turere nka Rusizi na Muhanga gutunganyirizwayo. Abahinzi kandi baninubiraga ko umuceri wabo bahinga wabagarukiraga bawanditseho amazina y’inganda zawutunganyije maze ntihagaragareho izina ryabo.

Mu munsi ishize ariko akanyamuneza kari kose ubwo umushoramari Macumi Edison yatangiraga kubaka uruganda rutunganya umuceri bumva ko bazajya bagurishiriza umusaruro hafi, gusa baje gukomwa mu nkokora n’umuvuduko udahagije uru ruganda rwubakwagamo bisaba ko umusaruro wabo wongera kwerekezwa mu tundi turere.

Ubwo aba bahinzi basurwaga na Minisitiri ufite mu nshingano Ubucuruzi n’Inganda Bwana Munyeshyaka Vincent  ari kumwe na mugenzi we w’ Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine, aba bahinzi babatuye iki kibazo maze babizeza ko bagiye kubashakira amasoko yandi bazagurishaho uwo musaruro kandi ko batazahomba. Banijeje abahinzi ko bagiye kuvugana n’Umushoranari akihutisha imirimo yo kubaka uru ruganda maze rugatanga umusaruro rwitezweho rukabera igisubizo abahinzi ba Nyamasheke.

Koperative DUHUZIMBARAGA igizwe n’ Abanyamuryango 2006 bakaba bahinga kuri hegitari  156 bakaheza toni sisaga 500 buri  gihembwe.

photo name Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine photo name Perezida wa Koperative DUHUZIMBARAGA

Share Button