Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

URWEGO RWA DASSO MU KARERE RWUNGUTSE ABAKOZI BASHYA 20 BASABWA KURANGWA N'UBUNYAMWUGA MU KAZI

 

Abakozi bashya 20 b'urwego rwa DASSO mu karere ka Nyamasheke basoje amasomo i Gishari mu karere ka Rwamagana ku wa 29 Ukwakira 2026 bagiranye inama n'ubuyobozi bw'akarere kuri uyu wa 12/11/2026 baganizwa ku miterere y'akazi n' inshingano zabo mu kazi. 

Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu mu karere ka Nyamasheke SSP Leon NIYOMWUNGERI aganira n'aba bakozi yabasabye kumva neza inshingano zabo zo gucunga umutekano w'abaturage n'ibyabo, abasaba kumva neza ko bahindutse batakiri abaturage basanzwe nk'uko bari bameze mbere yo guhabwa amasomo mu by'umutekano. 

Yabasabye kwinira mu kazi bakagakunda kandi bagakikorana neza hagati yabo by'umwihariko bakorana n'urwego rwa Polisi y'igihugu mu rwego rwo gufatanya gucunga neza umutekano w'abaturage n'ibyabo. Yabibukije ko bakwiye kurangwa n'ikinyabupfura mu kazi kabo ka buri munsi, ubunyamwuga no gukorera hamwe, kandi bakwirinda kwishora mu bikorwa byanduza izina ryabo. 

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo Bwana Muneza Placide yahaye ikaze mu kazi aba bakozi, abibutsa ko gukora akazi neza umuntu akenera kwigira ku bandi asanze mu kazi ariko akigira ku bafite indangagaciro za kinyamwuga kugira ngo abashe gutanga umusaruro mu nshingano ashinzwe. Umuyobozi w'Akarere nawe yabasabye kwitararika bakarangwa n'imyitwarire iboneye mu kazi kandi abizeza ko akarere kazakomeza gufatanya n'urwego rwa DASSO n'izindi nzego z'umutekano mu gucunga neza umutekano w'abaturage n'ibyabo. 

Iyi nama abayobozi banyuranye bahiriyemo n'aba bakozi yari inama igamije gutangiza igihe cyabo cyo kumenyerezwa akazi (induction period).