Abaturage ba Gatare ya Macuba na Gitwe ya Karambi barashimira Leta ikiraro cyo mu kirere yabubakiye
Abaturage b'imirenge ya Macuba na Karambi by'umwihariko abatuye hakurya no hakuno y'umugezi wa Mutovu bari mu byishimo nyuma yo kubakirwa ikiraro cyo mu kirere kinyura hejuru y'uwo mugezi wagiye ubateza ibibazo bishingiye ku migenderanire cyane cyane mu bihe by'imvura aho bavuga ko hari na bamwe muri bagenzi babo bambuwe ubuzima n'uyu mugezi.
Iki kiraro cyubatswe ku burebure bwa m65 mu tugari twa Gatare ya Macuba mu mudugudu wa Gashwi na Gitwe ya Karambi mu mudugudu wa Giti ku bufatanye bw'Akarere ka Nyamasheke n'umufatanyabikorwa wako FIKA (ijambo ry'Igishwayili risobanuye “shyika” mu Kinyarwanda), cyuzura gitwaye amafaranga angana na miliyoni ijana na mirongo itatu n'esheshatu, ibihumbi magana ane na cumi na bitatu magana atatu na mirongo ine n'arindwi (F136,413,347), kikaba cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 14 Kanama 2026.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Mupenzi Narcisse wari witabiriye uyu muhango yashimiye umufatanyabikorwa w'akarere wafatanyije nako kubaka iki gikorwa remezo, atanga n'ubutumwa ku baturage cyane cyane abasaba kugikoresha neza. Yabasabye kwirinda kandi gukoresha ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko ibi binyobwa byangiza ubuzima bwabo kandi bikaba byanagira uruhare mu mpanuka nk'izagiye zibera kuri uyu mugezi, kuko uwanyoye inzoga zitujuje ubuziranenge bitamubuza kugwa muri uyu mugezi n'ubwo hubatswe ikiraro.
Ikiraro abaturage b'imirenge yombi bari basanzwe bifashisha bambuka umugezi wa Mutovu
Ikiraro gishya cyubatswe ku burebure bwa m 65 hejuru y'umugezi wa Mutovu
Abaturage n'abayobozi bishimiye cyane kunyura kuri iki kiraro nyuma yo kugifungura ku mugaragaro
Umuyobozi wa FIKA yatanze ubutumwa ashimira abaturage bafatanyije mu mirimo yo kubaka iki kiraro