Abaturage b'Akarere ka Nyamasheke bitabiriye amatora y'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage
Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2026 abaturage b'akarere ka Nyamasheke bazindukiye mu gikorwa cy'amatora y'abayobozi b'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage ku rwego rw'umudugudu.
Aya matora yari ateganyijwe gutangira ku isaha ya saa moya hagatorwa Komite nyobozi y'umudugudu, umujyanama rusange uhagarariye umudugudu mu Nama Njyanama y'Akagari, abakandida 2 b'abagore batorwamo byibura 30% by'abagore bagize inama njyanama y'akagari, Komite nyobozi y'inama y'Igihugu y'urubyiruko na Komite Nyobozi y'inama y'igihugu y'abagore ku mudugudu.
Ku ruhande rw'abagore bitabiriye aya matora bagaragaje ibyishimo baterwa n'imiyoborere myiza yongeye kugarurira umugore icyizere, kuri ubu akaba yitabira amatora agatora kandi akaba yakwiyamamaza akanatorwa adahejwe kubera ko ari umugore. Ibi babigarutseho by'umwihariko bashima imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'U Rwanda Paul Kagame. Bagaragaje ko iyi miyoborere myiza nk'akagore bazagira uruhare mu gukomeza kuyishyigikira kuko ubu bafite ijambo.
Amatora yabereye mu midugudu 584 igize akarere ka Nyamasheke yitabirwa n'umubare ushimishije w'abagize inteko itora aho umukandida ku mwanya yiyamamazaga cyangwa akamamazwa hanyuma mbere yo gutora uwiyamamaje n'uwamamajwe bakabanza kugeza imigabo n'imigambi byabo ku nteko itora. Amatora yakorwaga umukandida ahagarara atareba inyuma, hanyuma abagize inteko itora bagahitamo batonda umurongo inyuma y'uwo bifuza gutora. Gutsinda amatora byasabaga kuba umukandida yarushije umubare w'abamushyigikiye bagenzi be.