Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Nyamasheke yatangirijwemo ku rwego rw’igihugu gahunda yo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo

Ku wa 12 Ukuboza 2025, mu Karere ka Nyamasheke hatangirijwe ku rwego rw’igihugu gahunda yo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo binyuze ku baganga b’amatungo bikorera ku giti cyabo, izwi nka Veterinary Sanitary Mandate (VSM), hamwe na Soft Veterinary Registry and Licensure, sisitemu y’ikoranabuhanga izafasha abaganga b’amatungo kwiyandikisha mu rugaga no kubona ibyangombwa mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

Iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abavuzi b’Amatungo mu Rwanda (RCVD), kigamije kunoza serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo, gucunga neza amakuru no guteza imbere umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo mu Rwanda.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yashimiye MINAGRI kuba yarahisemo Nyamasheke nk’ahatangirijwe iyi gahunda ku rwego rw’igihugu, agaragaza ko izafasha mu kubungabunga amatungo, kongera umusaruro uyakomokaho no kunoza imitangire ya serivisi ku borozi. Yavuze ko kompanyi y’abavuzi b’amatungo bikorera yatangiye mu 2024 ikomeje kwitwara neza, ikaba ihuza abanyamuryango 188 barimo abagore 104 n’abagabo 84, batanga serivisi zitandukanye zirimo gutera intanga, gukingira indwara, gusuzuma ibikomoka ku matungo n’ubwishingizi.

Ku ruhande rwe, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr. Olivier Kamana, yashimye uruhare abaganga b’amatungo bagira mu iterambere ry’ubworozi mu Rwanda, ashimangira ko ubworozi ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu. Yashishikarije aborozi kwitabira gukorana n’abanyamwuga bemewe kugira ngo babone serivisi zinoze, zizewe kandi zitangwa mu buryo bwa kinyamwuga.

Abanyamwuga mu buvuzi bw'amatungo mu Rwanda bagera ku 6,220 barimo abaganga b’amatungo (Veterinary Doctors) 660, impuguke mu bworozi 320, na abatekinisiye b’ubworozi barenga 5,240. Muri abo bose, 88% bikorera ku giti cyabo, mu gihe 12% bakorera Leta n’imishinga iyishamikiyeho.