Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yasabye abaturage ba Nyamasheke kwimakaza umutekano, isuku n’imibereho myiza

Ifoto ya Guverineri Ntibitura Jean Bosco aganira n'abaturage mu nteko y'abaturage mu murenge wa Kirimbi akagari ka Muhororo

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Ntibitura Jean Bosco, yaganiriye n’abaturage b’Akarere ka Nyamasheke mu nteko  y’abaturage yabereye mu murenge wa Kirimbi akagari ka Muhororo kuri uyu wa 06 Mutarama 2026, abagezaho ubutumwa bwibanze ku mutekano, isuku n’isukura, umuryango ushoboye kandi utekanye, kwitabira gahunda yo kwizigira ya Ejo Heza n'izindi gahunda za Leta.  

Yibukije abaturage ko amakimbirane yo mu miryango akwiye gukemurwa neza, ashimangira ko kwihaza mu biribwa bishingiye ku murimo ari isoko y'umutekano n’ituze mu baturage. Yasabye buri wese kugira uruhare mu bikorwa bya Leta birimo inteko z’abaturage, umuganda rusange na gahunda ya Ejo Heza, asobanura ko Ejo Heza ari gahunda igenewe buri munyarwanda wese, atari abakozi ba Leta cyangwa abacuruzi gusa, ahubwo isaba kwigomwa duke bakazigamira ejo hazaza.

Guverineri yanagarutse ku kamaro k’isuku n’isukura, agaragaza ko isuku ihera mu bitekerezo by’umuntu ikagaragarira ku mubiri no mu mibereho rusange, anibutsa ko Abanyarwanda bazwiho umuco w’isuku.

Yasabye kandi abaturage kurwanya ihohotera iryo ari ryo ryose, bakarimenyesha inzego zibishinzwe, no kwamagana abasenya ibikorwa remezo bya Leta birimo amashanyarazi n'umuhanda.

Yashoje asaba abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo mu bikorwa byiza, bagaharanira iterambere n’imibereho myiza y’abo babana, aho kuba abafatanyabikorwa mu bikorwa bibi.

Guverineri yakiriye ibibazo by'abaturage byiganjemo iby'imitungo itimukanwa, amakimbirane mu miryango, ibikorwa remezo nk'imihanda n'amashanyarazi, afatanya n'ubuyobozi bw'Akarere kubiha umurongo n'ibisubizo.