Imishinga 14 y’abahinzi yahize iyindi, itsindira miliyoni 12 z'amafaranga y'u Rwanda mu rwego rwo gufashwa kwagura ibikorwa no guteza imbere imirire myiza
Imishinga 14 yo kwiteza imbere yateguwe n’amatsinda akora ubuhinzi bubungabunga ubutaka mu mirenge ya Kagano, Macuba na Kirimbi ni yo yahize iyindi, itsindira inkunga ya miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda zizafasha abanyamuryango bayo kwagura ibikorwa by’ubuhinzi, kongera umusaruro, kurwanya imirire mibi no guteza imbere imibereho y’imiryango yabo.
Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2026, ubwo abagize ayo matsinda bahuriraga ku biro by’Akarere ka Nyamasheke, bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere buhagarariwe n'Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange Madamu Uwimpuhwe Florentine n’abafatanyabikorwa AEE Rwanda na HF (Food for the Hungry) bashyira mu bikorwa umushinga wa CA+ (Conservation Agriculture Plus), ugamije guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka, kwihaza mu biribwa no gufasha abaturage kwiteza imbere.
Amafaranga yatsindiwe azagabanywa hagati y’ayo matsinda hakurikijwe uko iyo mishinga 14 nayo yahiganywe hagati yayo no kuba yujuje ibisabwa, kugira ngo afashe abanyamuryango kongera ubushobozi bw’ibikorwa basanzwe bakora no kubibyaza umusaruro urushijeho kuba mwiza.
Umushinga wa CA+ ugamije guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka n’imibereho myiza y’abaturage, hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi mu buryo burambye, kurwanya imirire mibi no gufasha ingo kwigira.
Uyu mushinga ukorana n’amatsinda 200 agizwe n’abanyamuryango bagera ku 4.000, bakora ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi bubungabunga ubutaka mu mirenge ya Kagano, Macuba na Kirimbi. Aya matsinda agizwe ahanini n’abagore n’urubyiruko, bakaba bashishikarizwa kugira uruhare mu iterambere ryabo, guteza imbere imiriire myiza no gukoresha uburyo bw’ubuhinzi bufasha kurinda ubutaka isuri no kugabanya iyangirika ryabwo.
Mu Karere ka Nyamasheke, CA+ ishyirwa n'abafatanyabikorwa barimo AEE Rwanda na FH (Food for the Hungry), ku nkunga ya PAM, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa.
Uretse gufasha abaturage kongera umusaruro, iyi gahunda inagamije kubaka ubushobozi bw’amatsinda mu kwizigamira, kugurizanya no gushyira hamwe ubushobozi bwabo kugira ngo babashe kwihangira ibisubizo by’ibibazo by’ubukene n’imirire mibi.
Mu butumwa bwatanzwe n'Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu Karere Madamu Uwimpuhwe Florentine yashimiye abafatanyabikorwa bakomeje gufasha abaturage kwiteza imbere no guteza imbere imirire myiza, asaba abanyamuryango b'amatsinda yahize ayandi gukomeza gukora cyane no gukoresha neza inkunga batsindiye kugira ngo bakomeze kwagura ibikorwa by'ubuhinzi bubungabunga ubutaka kandi biteza imbere kurushaho.