Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no kwemeza ingengo y’imari na gahunda y’amasoko ya Leta (Procurement Plan) bivuguruye mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026.

Muri iyi nama, Abajyanama bagejejweho ibisobanuro birambuye ku mpinduka zateganyijwe, zishingiye ku kunoza imikorere no kongera imbaraga mu bikorwa by’iterambere, imiyoborere n’imibereho myiza  byihutirwa. Ingengo y’imari ivuguruye yatowe na Njyanama yarazamutse iva kuri miliyari 40,846,573,799 z’amafaranga y’u Rwanda igera kuri 44,138,297,455, bivuze ko yiyongereyeho asaga miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda azafasha gushyigikira gahunda z’ingenzi n’ibikorwa bitandukanye mu Karere.

Nyuma y’ibiganiro byimbitse no gusesengura izo mpinduka, Abajyanama bose bitabiriye inama bemeje ku bwiganze busesuye gahunda y’amasoko n’ingengo y’imari bivuguruye mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026.

Iyi nama yayobowe na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke Prof. Kamana Emmanuel yitabirwa n’abajyanama 16 kuri 17.