Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ku wa 26/10/2026 Nyamasheke hatangijwe icyumweru cyo kurwanya ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge

Ifoto y'abashyitsi bari kumwe n'abarimu n'abanyeshuri bo kuri GS Rangiro

Abashyitsi bari kumwe n'abanyeshuri ku kigo cy'ishuri ryisumbuye cya GS Rangiro

Mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo guca no gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko rwo mizero y'ejo hazaza h'Akarere n'igihugu, guhera kuri uyu wa 26 kugeza ku wa 31 Ukwakira 2026, Akarere ka Nyamasheke ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bako mu buzima kantangije ku mugaragaro ubukangurambaga bw'icyumweru bugamije kurwanya no gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Insanganyamatsiko y'iki cyumweru igira iti: “Ndongozi, Twese biratureba: Twirebera ngo duhishire abakora n'abakwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, byangiza ubuzima, dufatanye tubirwanye."  

Gutangiza iki cyumweru cy'ubukangurambaga byabereye mu kigo cy'ishuri ryisumbuye cya GS Rangiro, hatangwa ubutumwa bunyuranye bwagarukaga ku bibi byo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuzirange, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'uruhare rw'urubyiruko n'umuryango mu kubirwanya. Ubu bukangurambaga buzibanda mu bigo by'amashuri hirya no hino mu karere birimo ibigo by'amashuri 2 bicumbikira abanyeshuri n'ibindi 2 bifite abanyeshuri biga bataha.

Ingaruko zo gukoresha ibinyobwa bitujuje ubuzirange n'ibiyobyabwenge zageze no ku baturage b'Akarere ka Nyamasheke bityo ubu bukangurambaga bukaba bugamije gukomeza gufasha urubyiruko, abarezi n'ababyeyi kumva neza izi ngaruka ku buzima rusange bw'abaturage, imibereho myiza n'ubukungu hagamijwe gushyira imbaraga mu kubirwanya no kubikumira.