Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Meya Mupenzi Narcisse yatangije ubukangurambaga bwa #FresherikuIshuri mu karere

Ifito y'abayobozi n'abanyeshuri baturutse mu bigo by'amashuri bitandukanye na bagenzi babo ba ISF-Nyamasheke

Kuri uyu wa 12 Mutarama 2026, mu Karere ka Nyamasheke kimwe n’ahandi hose mu gihugu, hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwa #FresheriKuIshuri, bugamije kwimakaza umuco w’isuku mu bigo by’amashuri no guteza imbere ubuzima.

Iki gikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Bwana Mupenzi Narcisse, ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, bamwe mu bagize Komite y’Umutekano itaguye y’Akarere, abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze. Abitabiriye iyi gahunda bahuriye mu bigo bibiri by’amashuri ari byo GS St Nicolas na ISF–Nyamasheke, ari na byo byatangirijwemo ku mugaragaro iyi gahunda y’ubukangurambaga ku rwego rw'Akarere.

Uretse ibi bigo byatangirijwemo iki gikorwa hagahurira kandi ibigo bindi by’amashuri bisaga 20, ubu bukangurambaga  bwatangijwe n’ahandi hirya no hino mu mirenge yose igize Akarere ka Nyamasheke hatangwa ubutumwa ku isuku mu mashuri n'akamaro kayo iyo igizwe umuco. 

Mu byibanzweho muri uyu muhango harimo ibiganiro ku kamaro k’isuku mu mashuri, gusura no gutembera mu bigo by’amashuri harebwa uko isuku yitabwaho mu byumba by’amashuri, mu gikoni, mu byumba by’isuku n’urukarabiro, ndetse no mu busitani bw’ibigo n'ahandi. Hanakozwe ibikorwa byo gukora isuku rusange, imbyino n’imikino bigaruka ku nsanganyamatsiko y’isuku ku ishuri, bigamije gukangurira abanyeshuri kuyigira umuco uhoraho.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yashimiye ibigo by’amashuri byatangirijwemo gahunda ya #FresheriKuIshuri, anashimira ubufatanye bw’abarezi, abanyeshuri n’abayobozi mu guteza imbere isuku, ashimangira ko isuku ari isoko y’ubuzima. Yagaragaje ko abanyeshuri nk'urubyiruko rwinshi ruri mu mashuri rukwiye kumva neza akamaro k'isuku rukayigira umuco ku bigo by'amashuri ndetse bikaba n'urugero ku baturage bandi.  

Ubukangurambaga bwa #FresheriKuIshuri biteganyijwe ko buzakomeza gushyirwa mu bikorwa mu bigo byose by’amashuri byo mu Karere ka Nyamasheke, hagamijwe ko isuku iba inkingi ya mwamba mu mibereho ya buri munyeshuri no guteza imbere ubuzima muri rusange.