Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abagororwa 533 basoje amahugurwa agamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa

Ifoto y'abagororwa n'imiryango yabo bakurikiye ikiganiro cya Minisitiri

 

Abagororwa 533 bahamwe n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari hafi kurangiza ibihano byabo, basoje icyiciro cya 10 cy’amahugurwa agamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, no kubategura gusubira mu miryango yabo nyuma y'imyaka myinshi bari mu magororero. 

Ni umuhango wabaye ku wa 28 Ukwakira 2026 mu Igororero rya Nyamasheke, witabirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Bwana Mupenzi Narcisse, n’abandi bayobozi, witabirwa kandi na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, wari umushyitsi mukuru.

Aya mahugurwa ategurwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, agamije gufasha abagororwa gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, kwemera ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa no kwitegura gusubira mu buzima busanzwe mu miryango yabo no mu muryango mugari w’Abanyarwanda badasobanya.

Mu kiganiro yagejeje ku bakurikiye aya mahugurwa, Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana yagarutse ku kamaro ko kumenya no kwemera ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abagororwa kutagoreka amateka cyangwa ngo bagire ibyo bahisha ku byaha bakoze.

Yashimangiye ko kwemera ukuri ari imwe mu ntambwe z’ingenzi mu rugendo rwo kwiyubaka no kwitegura gusubira mu muryango, kuko bifasha umuntu kumva uburemere bw’ibyo yakoze, guhinduka no kubana n’abandi mu bwubahane.

Yabasabye kandi kuzabwira imiryango yabo ukuri ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo na yo irusheho gusobanukirwa amateka no kugira uruhare mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa. Yabasabye kandi kuzagira uruhare mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije kubaka igihugu no kwirinda imyitwarire iyo ari yo yose ishobora kongera kubagarura mu magororero.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Bwana Mupenzi Narcisse, wari uhagarariye abandi bayobozi b’uturere dukomokamo abagororwa basoje aya mahugurwa, yabifurije ikaze mu miryango yabo n'umuryango mugari w'abanyarwanda muri rusange.

Yabasabye kuzagaragaza impinduka zifatika mu myitwarire no mu mibereho yabo, bakazafatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Yabibukije ko gusubira mu muryango ari n’umwanya wo kugaragaza ko amasomo bahawe yabagiriye akamaro, bakirinda amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bishobora kubasubiza mu magororero.

Aya mahugurwa ni kimwe mu bikorwa bigamije gufasha abagororwa bari hafi kurangiza ibihano kwitegura gusubira mu buzima busanzwe, binyuze mu gusobanukirwa amateka, kwemera ukuri no kwimakaza indangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa.