Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

NYAMASHEKE: HATANGIJWE KU MUGARAGARO IGIHEMBWE CYA 51 CYO GUTERA IBITI N’AMASHYAMBA, HATERWA IBITI BYA GAKONDO KURI HEGITARI 3.1

Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo Bwana Muneza Placide n'abandi bitabiriye umuganda wo gutera igiti

Mu Kagari ka Ntendezi, umurenge wa Ruharambuga, mu gitondo cyo ku wa 7 Ugushyingo 2026, abaturage n'abayobozi bahuriye mu gikorwa cy'Umuganda cyahariwe gutera ibiti. Uretse kuba umwanya wo gukorera hamwe mu guteza imbere ibidukikije, iki gikorwa cyabaye n'umwanya wihariye wo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cya 51 cyo gutera ibiti n'amashyamba.

Muri iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Ruharambuga ku rwego rw'Akarere ka Nyamasheke, hatewe ibiti by'amoko ya gakondo ku buso bungana na hegitari 3.1. Ni igikorwa cyakozwe mu rwego rwo kongera ubuso buteyeho ibiti, kurengera ibidukikije no gusigasira umutungo kamere uzagirira akamaro ibisekuru biriho n'ibizaza.

Insanganyamatsiko y'iki gihembwe igira iti: “Igiti cyanjye, umurage wanjye”, ishimangira ko gutera igiti atari igikorwa cy'uyu munsi gusa, ahubwo ari ugusiga umurage urambye w'ibidukikije n'ubuzima bwiza ku bazadukomokaho.

Umuganda witabiriwe n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyamasheke, Bwana Muneza Placide, ari kumwe n'abahagarariye inzego za Polisi y'Igihugu mu Karere ka Nyamasheke, uhagarariye Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), abakozi b'umushinga Congo-Nile Divide (CND), ndetse n'abaturage.

Mu butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa, abitabiriye basabwe gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, by'umwihariko batera ibiti byinshi muri iki gihembwe, bakanarinda amashyamba asanzwe ahari. Hanibukijwe ko kurengera ibidukikije bisaba kwirinda ibikorwa bibyangiza, birimo gutema no kwangiza amashyamba mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ndetse n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyamasheke, Bwana Muneza Placide, yibukije abaturage ko igiti gifite uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Yabasabye kudatera ibiti gusa, ahubwo ko bagomba no kubyitaho, kubirinda no kubikoresha neza, kugira ngo bizashobore gukura no gutanga umusaruro utegerejwe.

Yashishikarije kandi buri muturage gukomeza gutera ibiti ahantu hose hashoboka, kuko kurengera ibidukikije ari inshingano ihuriweho n'inzego zose n'abaturage.

Uretse ubutumwa bwibanze ku bidukikije, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere yanakanguriye abaturage bataruzuza inshingano zabo zo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (MUSA) no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza kubikora. Yagaragaje ko izi gahunda zifite uruhare mu kurinda ubuzima bw'imiryango no gufasha abaturage kwiteganyiriza ejo hazaza, cyane cyane igihe bazaba bageze mu zabukuru.

By'umwihariko, yasabye abaturage batuye mu Kagari ka Ntendezi, mu Murenge wa Ruharambuga, kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga wo gutunganya ahagenewe imiturire ya Ntendezi, nk'ahazaba umujyi wa kabiri wunganira umujyi w'Akarere ka Nyamasheke.