Nyamasheke hatangirijwe igikorwa cyo gusuzuma uburwayi bw'amaso mu banyeshuri ibihumbi 40
Igikorwa cyo gusuzuma uburwayi bw'amaso mu banyeshuri biga mu bigo by'amashuri 200 byo mu ntara y'Iburengerazuba kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026 cyatangirijwe ku mugaragaro mu karere ka Nyamasheke mu kigo cy'ishuri cya GS St Paul Tyazo, ahari Guverineri w'Intara y'iburengerazuba Bwana Ntibitura Jean Bosco nk'umushyitsi mukuru, ubuyobozi bw'ibitaro bya Kabgayi ishami ry'ubuvuzi bw'amaso, umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyamasheke Bwana Muneza Placide, umuyobozi w'inkeragutabara mu karere ka Nyamasheke, abahagarariye inzego z'ubuvuzi n'abandi bafatanyabikorwa.
Uyu mushinga wo gusuzuma amaso mu bigo by'amashuri by'umwihariko mu ntara y'Iburengerazuba ushyirwa mu bikorwa na “See You Health Rwanda” ku nkunga ya “See You Fundation” ku bufatanye bw'Ibitaro bya Kabgayi binyuze mu ishami ryabyo rishinzwe ubuvuzi bw'amaso, Minisiteri y'ubuzima, Intara y'Iburengerazuba n'abandi bafatanyabikorwa banyuranye.
Intego nyamukuru y'iyi gahunda ni ugukumira ubuhumyi mu banyeshuri basuzumwa hakiri kare kandi abagaragaweho uburwayi bagafashwa kwivuza cyane cyane ko abagaragaweho uburwayi bw'amaso bukomeye bahabwa ubuvuzi nta kiguzi basabwe kwishyura iyo boherejwe ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo bakurikiranwe ku buryo bwihariye.
Uretse kandi umwana wagaragaweho uburwayi bw'amaso bukomeye woherezwa ku bitaro bya Kabgayi, abana bavurirwa ku bitaro by'uturere bafashwa kwishyurirwa 10/100 asanzwe yishyurwa n'abarwayi bakoresha ubwisungane mu kwivuza.
Ubuyobozi bw'ibitaro bya Kabgayi ishami ry'ubuvuzi bw'amaso buvuga ko bwizeye ko ibi bikorwa bizagenda neza kubera ko abarezi, abayobozi b'uburezi mu nzego zose, abakora mu nzego z'ubuvuzi guhera ku kigo nderabuzima bahawe amahugurwa ku burwayi bw'amaso n'uko bashobora kumenya umwana ufite uburwayi bw'amaso cyane cyane ku bigo by'amashuri.
Afungura ku mugaragaro ibikorwa byo gusuzuma uburwayi bw'amaso mu bana biga mu bigo by'amashuri 200 byo mu ntara y'Iburengerazuba, aho biteganywa ko ibi bikorwa bizarangira hasuzumwe abana ibihumbi 40,000, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco yasabye abashinzwe uburezi, abarimu n'abanyeshuri n'ababyeyi gukangurira abana n'abaturage muri rusange kumenya akamaro ko kwita ku buzima bw'amaso no kuyisuzumisha hakiri kare.
Ati:"Ibi bizadufasha kumenya no gukemura ibibazo by'amaso bishobora kubangamira imyigire y'abana, bityo buri mwana abone ubufasha n'ubuvuzi akeneye kugira ngo akomeze kwiga no gukura neza kandi agire ubuzima bwiza muri rusange."
Ku ikubitiro, mu kigo cy'ishuri cya GS St Paul tyazo kigamo abanyeshuri 2,017 abagaragaweho ibibazo by'amaso bakorewe isuzuma ni 269, aba hakaba harimo abazaherwa ubuvuzi ku bigo nderabuzima, abatabashije kubuhaherwa bakoherezwa ku bitaro naho abo bizagaragara ko bakeneye ubuvuzi bwisumbuyeho bakazoherezwa ku bitaro bya Kabgayi. Uyu mushinga wibanda ku bana bari munsi y'imyaka 18 y'amavuko.