Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

NYAMASHEKE MU NGAMBA ZO KWITEGURA NEZA IBIZAMINI BYA LETA BISOZA AMASHURI YISUMBUYE ICYICIRO CYA 1 N'ICYA 2(O&A Level)

Ifoto y'Abitabiriye inama itegura ikorwa ry'ibizamini bya Leta

Mu rwego rwo kunoza no gukurikirana ikorwa ry'ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangije icyiciro cya mbere n'icya kabiri by'amashuri yisumbuye mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 13 Nyakanga 2026 ku biro by'akarere hateraniye inama yahuje abafite uburezi mu nshingano ku rwego rw'Akarere, Umurenge, intumwa za NESA n'Abashinzwe umutekano mu gihe cy'ibizamini (Polisi y'igihugu na DASSO), baganira ku mabwiriza azakurikizwa mu ikorwa ry'ibizamini bya Leta.

Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph Desire, asaba abashinzwe amasite azakorerwaho ibizamini, abashinzwe gukurikirana imigendekere myiza y'ibizamini n'izindi nzego zizafatanya n'Akarere muri iki gikorwa kwitwararika bakazakurikiza amabwiriza yatanzwe kugira ngo ibizamini bizakorwe nk'uko byateguwe kandi bitange umusaruro ushimishije mu karere ka Nyamasheke. 

Mu karere ka Nyamasheke hateganyijwe amasite 31 hirya no hino ku bigo by'amashuri mu mirenge, bikaba byitezwe ko ku wa 14 Nyakanga 2026 abakandida 9153 aribo bazitabira ibi bizamini bya Leta barimo 5817 barangije icyiciro cya 1 cy'amashuri yisumbuye (O'Level) na 3336 barangije icyiciro cya kabiri (A level).

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke SSP Niyomwungeri Leon aganira n'ibitabiriye inama