Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Siporo rusange itangira umwaka wa 2026 yahujwe n'isozwa ry'ukwezi kwahariwe kurwanya ubwandu bushya bwa Virus itera Sida no kurandura igituntu burundu

Abitabiriye siporo rusange mu kibuga cya Mataba aho bari mu myitozo ngororamubiri

Uyu wa 10 Mutarama 2026 waranzwe na siporo rusange mu mirenge yose igize Akarere ka Nyamasheke, igikorwa cyahurije hamwe abayobozi n’abaturage mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe kurwanya ubwandu bushya bwa Virus itera Sida no kurandura igituntu burundu. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Nyamasheke, umuryango utangengwa na Leta "Alliance for Health Comunity" n'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC).  

Ku rwego rw’Akarere, imirenge ya Bushekeri, Kagano na Kanjongo yahuriye mu siporo rusange yabimburiwe no kwiruka n’amaguru, hakurikiraho imyitozo ngororamubiri yakorewe ku kibuga cy’umupira cya Nyamasheke (Mataba). Iki gikorwa cyitabiriwe ku bwinshi n’abaturage b’ingeri zitandukanye biganjemo urubyiruko rw'abanyeshuri n'abandi.

Mu bandi bitabiriye iyi siporo rusange harimo Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Mukankusi Athanasie, bamwe mu bagize komite y'umutekano itaguye y'Akarere n'abandi bayobozi banyuranye. 

Iyi siporo rusange yasojwe abayitabiriye bahabwa ubutumwa bujyanye no kurwanya no kwirinda indwara zandura n'izitandura, hatangwa na serivisi zo gusuzuma indwara zitandura na Vurusi itera Sida n'ubujyanama ku babyifuza, imbyino zikubiyemo ubutumwa bujyajye no kwirinda indwara zandura n'izitandura ndetse n'isuku. 

Mu bikorwa bisaza kandi hari umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’abamotari n’iy’Umurenge wa Kagano (Tupa Ndani). Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, hahita hitabazwa penaliti, aho ikipe y’Umurenge wa Kagano yatsinze penaliti 5-4, yegukana ibihembo binyuranye.

“Tubungabunge ubuzima bwacu, kuko ari cyo gishoro dufite!”