Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Akarere bushima uruhare rw'Ayislamu mu iterambere ry'Akarere n'igihugu muri rusange

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa aganira n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imiberho myiza

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu Mukankusi Athanasie, yakiriye mu biro bye Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, baganira ku rugendo yari yagiriye mu Karere ka Nyamasheke, rugamije kuganira n’abayoboke b’idini ya Islamu ku bikorwa by’idini mu Rwanda no mu karere ka Nyamasheke n’uruhare rw’Abayisilamu muri gahunda zitandukanye za Leta.

Nyuma yo kwakira Mufti mu biro bye kandi, mu masaha y'igicamunsi, Visi Meya yifatanyije n’Abayisilamu bo mu Karere ka Nyamasheke mu kiganiro bagiranye na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa. Iki kiganiro cyibanze kuri gahunda z’idini ya Islamu muri rusange, hagarukwa ku kwimakaza ubumwe, kugira uruhare mu bikorwa by’ingenzi by’iterambere birimo uburezi, ndetse no guteza imbere umuco wo kubazwa inshingano nk'abayoboke b'idini ya Islamu mu Rwanda.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki kiganiro, Madamu Mukankusi Athanasie yashimiye idini ya Islamu uruhare igira mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu bikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere no kuzamura imibereho y’imiryango itishoboye. Yashimye kandi uruhare rw’Abayisilamu mu gufasha imiryango itishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza, abasaba gukomeza kugira uruhare muri gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa by’iterambere, guteza imbere imibereho y’imiryango yabo no kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira by’abana. Yabasabye kandi gukomeza kubaka imiryango irangwa n’amahoro, ubwumvikane n’ubwuzuzanye, kurwanya amakimbirane yo mu miryango no gufatanya mu gukumira ikibazo cy’abana bata ishuri.

Mu gusoza, Visi Meya yasabye Abayisilamu kuzitabira amatora y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage ateganyijwe ku wa 24 Ukwakira 2026. Yabashishikarije kandi kwiyamamaza no guhatanira imyanya mu nzego z’ubuyobozi, kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo no mu bikorwa bigamije kubaka u Rwanda.