Ubuyobozi bw’itorero ADEPR mu Rwanda bwijeje Akarere ka Nyamasheke ubufatanye mu rugendo rwo kubaka umuryango uzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Byagarutsweho ubwo mu Itorero ADEPR Paruwasi Nyamasheke hasozwaga urugendo rw’isanamitima ku miryango 78 iri kumwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu miryango 19, abakoze Jenoside barangije ibihano bagasaba imbabazi bibumbiye mu miryango 23 n’urubyiruko rukomoka muri iyi miryango.
Mu buhamya bwatanzwe abakoze jenoside bakaba barasabye imbabazi bashimiye Itorero ADEPR ryabafashije kwegera abo biciye imiryango, bashimira kandi imiryango biciye ko yemeye kubababarira, baboneraho umwanya wo gusaba imbabazi n’abanyarwanda muri rusange.
Ku ruhande rw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bo bavuze ko bahisemo gutanga imbabazi kugira ngo bakire ibikomere, bakemeza ko na mbere yo gutanga imbabazi bari bategereje uwazibasaba.
Umushumba mukuru w'Itorero ADEPER mu Rwanda Pasiteri NDAYIZEYE Isaïe mu ijambo rye yavuze ko nk'itorero ADEPR biteguye gukomeza gufatanya n'ubuyobozi bw'izego za Leta mu rugamba rwo kubanisha abanyarwanda, kurwanya amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati: “Turabizeza ko Itorero ADEPR twiyemeje gukomeza uru rugendo rw'isanamitima, ...birakiza, bikiza umuryango muri rusange,..bisaba ubufatanye kugira ngo bikorwe.”
Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyamasheke Bwana Gasasira Marcel mu ijambo rye yashimiye itorero ADEPR ko ryafashije muri uru rugendo rw’isanamitima ariko avuga ko umubare w’abasaba imbabazi ukiri muto ugereranyije n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yakomeje asaba ko mu bihe nk’ibi by’urugendo rw’isanamitima, hajya habaho n’uburyo bwo gutanga amakuru ku hantu hajugunywe imibiri y’abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Madamu Uwimpuhwe Florentine, Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange mu karere ka Nyamasheke akaba yari ahagarariye akarere muri iki gikorwa, nawe yashimye uruhare rw’itorero ADEPR mu rugamba rwo kubanisha abanyarwanda aboneraho gusaba ko ubu bufatanye bwakomeza mu kubaka umuryango uzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ubufatanye kandi bukagaragara no mu bindi bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.
Yibukije kandi abasaba imbabazi ko babohoka bakajya bavuga ukuri kwa Jenoside bakoreye Abatutsi, mumvuga yabo bakatura bakavuga ko bakoreye abatutsi Jenoside aho kuvuga ko bahemukiye bagenzi babo kuko rimwe na rimwe byumvikana nk’ubuhemu busanzwe.
