Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere Bwana Muneza Placide yasabye kwimakaza inzira z'ibiganiro kurusha gusirasira mu nkiko
Yabigarutseho ku gicamunsi cy'uyu wa 03 Ugushyingo 2026 ubwo yari yasuye abaturage bo mu tugari twa Gatare na Mutongo two mu murenge wa Macuba, bakaganira ku ngingo zinyuranye mu nteko y'abaturage.
Nyuma yo kwakira ibibazo binyuranye by'abaturage birimo na bimwe abaturage bakwiye kuba babyikemurira binyuze mu biganiro, Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo Bwana Muneza Placide yasabye abaturage kwirinda ibibashora mu manza kuko zibatwara igihe kandi zikagira n'uruhare mu ihungabana ry'ubukungu ku miryango yabo.
Yabigarutseho muri aya amagambo:" Turabashishikariza kudahora mu manza, ese birakwiye ko buri gihe ugiranye ikibazo n'umuntu mwajya mu manza kurinda mugeze mu nkiko? Mukemure ibibazo mudasiragiye mu nkiko. Turifuza ko muba abaturage beza, abanyarwanda beza, buri wese yagera aha ati ngeze Macuba ituwe n'abaturage b'intangarugero."
Yakomeje abasaba gukurikiza amategeko n'amabwiriza cyane cyane hubahorizwa igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka mu karere, hakubakwa ahagenwe n'ahagenewe ubuhinzi n'ibindi bikorwa bikubahirizwa gutyo. Yabijeje kandi ko Akarere kazabatunganyiriza site z'imiturire bityo bakabasha gutura neza.
Ku kibazo cy'amazi adahagije muri uyu murenge yabijeje ko akarere kazakomeza gukorana n'abafatanyabikorwa bako kugira ngo iki kibazo nacyo kibonerwe igisubizo.
Yasoje asaba buri wese kugeza ubutumwa kuri bangenzi be batitabiriye inteko, yibutsa ko hari ibibazo bikwiye kuba bikemurirwa ku rwego rw'akagari kuko ubu mu tugari hari abakozi bahagije kandi biteguye gukemura ibibazo by'abaturage nko kwandika abaturage muri sisitemu n'ibindi.
Yashimiye kandi by'umwihariko abaturage bitabiriye inteko ko baje ari benshi kandi barangwa n'isuku muri rusange.