Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ishami ry’Imibereho Myiza ritanga serivisi zigamije kuzamura imibereho y’abaturage, cyane cyane abatishoboye, ribafasha kwigira no kwiteza imbere mu buryo burambye. Mu bikorwa by’ingenzi harimo: gufasha abatishoboye n’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (FARG), gutanga inkunga n’imirimo binyuze muri VUP, guteza imbere ibikorwa by’abaturage binyuze muri Ubudehe, no gufasha imiryango kubona inka hagamijwe kwihaza mu biribwa no kongera ubushobozi (Girinka). Izi gahunda zose zigamije kurwanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza irambye y’abaturage.

ISHAMI RY’IMIBEREHO MYIZA – SERIVISI ZITANGWA

Ishami ry’Imibereho Myiza mu Karere ka Nyamasheke rifite inshingano zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu guhuza no gukurikirana gahunda zitandukanye z’imibereho myiza. Ritanga serivisi zikurikira:

1. Igenamigambi, Ihuzabikorwa n’Ikurikirana ry’Imikorere

  • Guhuza igenamigambi, ingengo y’imari, gushaka inkunga, ishyirwa mu bikorwa, gukurikirana, gusuzuma no gutanga raporo ku bikorwa by’imibereho myiza ku rwego rw’Akarere n’Imirenge.
  • Guteza imbere uburyo bwo gucunga ubumenyi (knowledge management) hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi. 

2. Gushyira mu bikorwa Politiki n’Ingamba

  • Guhuza itegurwa no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zishyira mu bikorwa politiki za Leta n’ibyemezo by’Inama Njyanama bijyanye n’imibereho myiza. 

3. Ubukangurambaga n’Uruhare rw’Abaturage

  • Gutegura no guhuza ubukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage akamaro n’amahirwe ari mu bikorwa by’imibereho myiza.
  • Guteza imbere uruhare rw’abaturage muri gahunda z’imibereho myiza. 

4. Gucunga Amakuru n’Imibare

  • Kubika no gucunga amakuru ahuriweho ku bikorwa by’imibereho myiza bikorerwa mu Karere.
  • Kuvugurura ayo makuru ku gihe hagamijwe gufasha mu igenamigambi no mu ifatwa ry’ibyemezo. 

5. Ubujyanama n’Ihuzabikorwa

  • Gutanga inama ku buyobozi bw’Akarere ku bijyanye n’imibereho myiza.
  • Kwitabira no gutanga umusanzu muri Komite y’Ihuza ry’Ibikorwa ku rwego rw’Akarere (District Technical Coordination Committee).