KIVU CHOICE YATANZE TONI 2,8 Z'AMAFI ZAGABURIWE ABANYESHURI BAGERA KU BIHUMBI 9500 BO KU BIGO BY'AMASHURI 6
Kompanyi y'ubworozi bw'amafi izwi ku izina rya Kivu Choice ikaba ikorera ubworozi bw'amafi mu kiyaga cya Kivu mu murenge wa Kagano, ikomeje gutanga umusanzu wayo mu rugamba rwo guteza imbere ubuzima no kurwanya imirire mibi.
Ni igikorwa iyi Kompanyi ikora ku bufatanye n'Akarere ka Nyamasheke igamije gushyigikira gahunda y'igihugu yo kugaburira abana mu mashuri (school feeding) no gusangira n'imiryango umusaruro w'amafi muri rusange binyuze mu kugaburira abanyeshuri ku bigo by'amashuri, kandi iki gikorwa Kompanyi ya Kivu Choce ikaba itangaza ko kizakomeza.
Ku rundi ruhande kandi ibi ni ibikorwa iyi Kompanyi ivuga ko bitagarukira ku gusangira amafi nk'igikorwa gishingiye ku ndangagaciro yayo ijyanye no kurengera ubuzima, ahubwo ko bishingiye no ku zindi ndangagaciro zirimo kubungabunga umuryango, ibidukikije no kugira uruhare mu bikorwa by'iterambere iyi Kompanyi izakomeza gufatanya n'Akarere ka Nyamasheke.
Ubwo iki gikorwa cyo kugaburira abanyeshuri amafi giheruka ku wa 9 Ukwakira 2026, Kivu Choice yatanze amafi angana na toni 2,8 agaburirwa abanyeshuri bagera ku bihumbi 9.500 bo mu bigo 6 by'amashuri ari byo Gs Karambi yo mu murenge wa Karambi, Gs Nyanza yo mu murenge wa Bushekeri, EAV Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga, Gs St Paul Tyazo mu murenge wa Kanjongo, GS St Nicolas mu murenge wa Kagano na ISF Nyamasheke mu murenge wa Kagano.
Kompanyi y'ubworozi bw'amafi ya Kivu Choice ni imwe mu makompanyi afite uruhare mu guhindura ubuzima bwa benshi mu karere ka Nyamasheke by'umwihariko ku bijyanye no kuvugurura imirire ndetse n'ihangwa ry'imirimo aho kuri ubu ifite umubare w'abakozi basaga 500 benshi muri bo bakaba baturuka mu murenge wa Kagano n'indi mirenge yegereye aho iyi kompanyi ifite ibikorwa nka Bushekeri, Ruharambuga na Kanjongo.