Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi zitangirwa mu ishami ry'Ubuzima

Serivisi fatizo zitangwa mu ishami ry'Ubuzima

 

ISHAMI RY’UBUZIMA NA SERIVISI ZITANGWA

Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Nyamasheke rifite inshingano zo guteza imbere ubuzima bw’abaturage binyuze mu igenamigambi, ihuzabikorwa no gukurikirana serivisi z’ubuzima. Rikorana n’ibigo by’ubuvuzi n’abafatanyabikorwa hagamijwe gutanga serivisi z’ubuzima zinoze, zigerwaho na bose kandi zirambye, zijyanye na politiki za Leta n’ibyifuzo by’Akarere.

Serivisi zitangwa

1. Igenamigambi n’Ihuzabikorwa ry’Ubuzima

  • Kumenya no kugaragaza ibikenewe mu buzima mu Karere hose.
  • Guhuza igenamigambi, ingengo y’imari, gushaka inkunga, ishyirwa mu bikorwa, gukurikirana no gusuzuma gahunda z’ubuzima ku nzego zose.
  • Guteza imbere uburyo bwo gucunga ubumenyi mu rwego rw’ubuzima. 

2. Gushyira mu bikorwa Politiki n’Ingamba

  • Guhuza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zishyira mu bikorwa politiki z’ubuzima n’ibyemezo by’Inama Njyanama.
  • Guteza imbere imikoranire n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima. 

3. Ubukangurambaga n’Iterambere ry’Ubuzima

  • Guhuza no gukwirakwiza amabwiriza n’amahame y’ubuzima (guidelines na protocols) mu bigo by’ubuvuzi no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
  • Gutegura ubukangurambaga ku buzima rusange, harimo no gukangurira abaturage kwitabira ubwishingizi bw’ubuzima (Mutuelle de Santé). 

4. Gucunga Amakuru n’Iterambere ry’Abakozi

  • Kubika no kuvugurura amakuru ajyanye na gahunda n’ibikorwa by’ubuzima mu Karere.
  • Gukorana n’Ishami rishinzwe abakozi mu kugaragaza ibikenewe mu kongerera ubushobozi abakozi b’ubuzima no gutegura amahugurwa. 

5. Ubujyanama n’Ihuzabikorwa

  • Gutanga inama ku buyobozi bw’Akarere ku bijyanye n’ubuzima.
  • Kwitabira no gutanga umusanzu muri Komite y’Ihuza ry’Ibikorwa ku rwego rw’Akarere (District Technical Coordination Committee).