SERVISI ZITANGIRWA MU ISHAMI RY’IMARI
Ishami ry’Imari rifite inshingano zo gucunga neza umutungo w’Akarere no gutanga serivisi zijyanye n’imari mu mucyo, ubunyamwuga no kubahiriza amategeko. Bimwe mu bikorwa by’ingenzi bikorerwa muri iri shami ni ibi bikurikira:
1. Kwakira imisoro n’amahoro
- Kwakira imisoro n’amahoro ku bufatanye n’abakozi babishinzwe mu Mirenge.
- Kwakira, kumva no gukemura ibibazo byose birebana n’abasora, haba abasora imisoro isanzwe n’abatanga amahoro.
2. Ubugenzuzi bw’imisoro n’amahoro
- Kugenzura no gukurikirana ko uburyo n’ibikoresho bikoreshwa mu kwakira imisoro n’amahoro byubahiriza amategeko n’amabwiriza abigenga.
- Gukurikirana imikorere y’abashinzwe kwakira imisoro n’amahoro hagamijwe kunoza serivisi no kwirinda amakosa.
3. Ubucungamari
- Gutegura no gutanga raporo z’imari za buri kwezi, igihembwe n’umwaka.
- Kwishyura serivisi zitandukanye zihabwa Akarere mu buryo buboneye kandi bwihuse.
4. Ingengo y’imari
- Gushyira mu bikorwa ingengo y’imari y’Akarere yemejwe, hubahirizwa ibyateganyijwe.
- Gutanga raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari buri gihembwe.
- Kwakira abagana ishami ry’imari no gusubiza inzandiko zitandukanye zibagana.