Kwibohora32: Abaturage ba Ruharambuga bishimiye ibikorwa by’imibereho myiza byabagejejweho mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora
Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2026, mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Ruharambuga mu Kwizihiza umunsi wo #Kwibohora32 hagamijwe gukomeza kwishimira ibyagezweho, kubisigasira no gukomeza guhamya intambwe mu ntego.
Ibi birori byo Kwizihiza umunsi wo #Kwibohora32 byatangiye hasurwa inzu zubakiwe abatishoboye mu Mudugudu wa Nganzo Akagari ka Ntendezi, zubatswe k’ubufatanye bwa RGB n’Akarere ka Nyamasheke. Ubwo hasurwaga izi nzu kandi ubuyobozi bwashyikirije Madamu Kankindi Véronique inzu yubakiwe, mu rwego rwo kumufasha kuva mu nzu yashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga, akabona inzu nziza kandi y’icyerekezo.
Mu ijambo rye, Madamu Kankindi Véronique yashimye ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akesha kuba uyu munsi wo kwibohora ku nshuro ya 32 wageze atuye mu nzu nziza kandi atekanye. Yakomeje avuga ko mbere yabaga mu nzu ishaje kandi iva, agaragaza ibyishimo yatewe no kuba yarubakiwe inzu nziza kandi yujuje ibyangombwa byose.
Nyuma y’iki gikorwa, abaturage bakomeje kwizihiza Umunsi wo Kwibohora mu birori byabereye ku biro by'Umurenge wa Ruharambuga, byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, iz’umutekano, abafatanyabikorwa n’abaturage. Ubuyobozi bwagaragaje ko Kwibohora atari amateka gusa, ahubwo ari urugendo rukomeje rwo kubaka imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere igihugu.
Abaturage bashishikarijwe gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere, kubungabunga ibyagezweho no gukomeza kwimakaza ubumwe, umurimo n’indangagaciro zaranze urugamba rwo Kwibohora.




Ku wa 28 Kamena 2026 mu karere ka Nyamasheke hasojwe igiterane cy’iminsi ibiri y’ivugabutumwa cyateguwe n’itorero ADEPR Paruwasi Nyamasheke mu rwego…
Kuri uyu wa 29 Kamena 2026 mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Nyamasheke, Perezida wa Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke Pro. Kamana Emmanuel yayoboye…
Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026 ba Mutimawurugo b'Akarere ka Nyamasheke bari kumwe n'Umuyobozi w'AKARERE ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse, Umuyobozi…