BA MUTIMAWURUGO BA NYAMASHEKE BASUYE INTWAZA ZO MU RUGO RW'IMPINGANZIMA MU KARERE KA RUSIZI

Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026 ba Mutimawurugo b'Akarere ka Nyamasheke bari kumwe n'Umuyobozi w'AKARERE ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Mukankusi Athanasie, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange Madamu Uwimpuhwe Florentine n'abagize Komite y'umutekano y'Akarere itaguye, basuye urugo rw'Impinganzima ho mu karere ka Rusizi, baganira n'Intwaza zo muri uru rugo kandi bazishyikiriza impano zinyuranye. 

Mu rugo rw'impinganzima abashyitsi baturutse mu karere ka Nyamasheke bakiriwe n'umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Mukakarisa Francine ari kumwe n'Intwanza zituye muri uru rugo n'abakozi bafasha Intwaza mu buzima bwa buri munsi. 

Mu butumwa bwatanzwe hasobanuwe ko uruzinduko rwa ba Mutimawurugo bo mu karere ka Nyamasheke rugamije kwegera abatuye mu rugo rw'Impinganzima cyane cyane muri ibi bihe by'iminsi 100 u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukomeza kuberaka urukundo, kubahumuriza no kubabwira ko ba Mutimawurugo b'Akarere ka Nyamasheke n'abayobozi muri rusange babazirikana nk'ababyeyi babo, kandi bakabafataho urugero rwiza mu kubaka igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside n'andi macakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Intwaza zagaragarijwe ko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza bukunda abanyarwanda, hashimwa kandi izahoze ari ingabo za RPA zahagaritse Jenoside zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba ari nawe warashyizeho icyerekezo gitanga icyizere ku banyarwanda n'abandi bose basura u Rwanda n'isnhuti zarwo. 

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore Madamu Mukakabogora Anasithasie agaruka kuri uru rugendo rwateguwe na ba Mutimawurugo ba Nyamasheke yagize ati: “Twaje hano kubera urukundo, twaje hano kugira ngo tugaragariza aba babyeyi ko duhagaze mu cyuho cy'ababo babuze, kandi tukababwira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Dufite imbaraga, dufite imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Jenoside yahagaritse n'Inkotanyi, natwe ubu turi inkotanye kandi turakotana kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.” 

Urugo rw'Impinganzima rwa Rusizi ruherereye mu murenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu mu mudugudu w'Intwari, rukaba rutuwemo n'intwaza zigera kuri 45. 

Ubuyobozi bw'Akarere bwifatanyije na ba Mutimawurugo mu rugendo rwo gusura IntwazaBa Mutimawurugo batuye Intwaza impano zinyuranye 


BA MUTIMAWURUGO BA NYAMASHEKE BASUYE INTWAZA ZO MU RUGO RW'IMPINGANZIMA MU KARERE KA RUSIZI

Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026 ba Mutimawurugo b'Akarere ka Nyamasheke bari kumwe n'Umuyobozi w'AKARERE ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse, Umuyobozi…

Read more →

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →
-->