Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda ry’Abadepite bo muri Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi bayobowe na Hon. Mukarugwiza Judith, bari kumwe na Hon. Ndereremungu Joseph na Hon. Mpembyemungu Winifrida.
Uru ruzinduko rwari rugamije kugenzura imihanda y’imihahirano (feeder roads) mu mirenge ya Kagano, Kanjongo na Macuba, nyuma y’uko raporo z'inzego zinyuranye zigaragaje ibibazo mu kubungabunga no gusana iyi mihanda. Abadepite basuye imihanda imaze gutunganywa ku birometero birenga 25, bareba ibyakozwe n’ibitarakorwa, banagaragaza ko hakenewe kongera imbaraga mu kubungabunga iyi mihanda mu rwego rwo gukomeza koroshya ubuhahirane n'urujya n'uruza hagati y'imirenge yavuzwe.
Ikindi cyagarutsweho ni ikibazo cy'indi mihanda itarakorwa mu karere, aho ubuyobozi bw'Akarere bwavuze ko hari umuhanda umwe (Bushenge-Shangi-Nyabitekeri) watangiye gukorwa muri itatu ibabaje, n'undi ushobora gukorwa mu minsi iri imbere (Tyazo-Rangiro) ariko hakaba hagikenewe ubuvugizi ku mihanda yindi itarakorwa irimo Ntendezi-Karengera-Nyakabuye.
Mu bindi bibazo byagaragajwe nk'imbogamizi kuri iyi mihanda ni isuri n’amazi atayoborwa neza, byangiza imihanda n'imyaka y’abaturage.
Abadepite basabye gutegura filime mbarankuru yerekana uko imihanda yari imeze mbere na nyuma yo gusanwa, hagamijwe kumenya neza ibibazo by'ingutu byari bihari, uko byakemuwe n'ibikenewe kugira ngo iyi mihanda ikomeze kwitabwaho uko bikwiye.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…