Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

Perezida wa PSF-Nyamasheke, Visi Meya Muhayeyezu Joseph Desire, abagize komite yatowe, inzego z'umutekano n'abanyamuryango ba PSF mu ifoto

Ku wa 09 Werurwe 2026 mu karere ka Nyamasheke hatowe komite y'urugaga rw'abikorera ku rwego rw'Akarere, abanyamuryango b'urugaga bongera gutora Madamu Uzamukunda Izabelle ku mwanya wa Perezida w'urugaga rw'abikorera PSF-Nyamasheke. 

Mu ijambo rye yashimiye abanyamuryango bongeye kumutora hamwe na komite nziza babatoranye, abizeza ko azababera umuvugizi mwiza kandi urugaga rukazakomeza gukorana n'ubuyobozi bw'akarere mu rugendo rw'iterambere ry'Akarere n'ishoramari mu bice bitandukanye.

Yavuze ko abanyamuryango hari byinshi bafatanyije bagezeho, akomeza avuga ko bagiye kubyubakiraho bagatera intambwe zisumbuye kuko igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka cyamaze kuboneka kandi kikazabafasha mu bikorwa by'ishoramari cyane cyane ibishingiye ku bukerarugendo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Muhayeyezu Joseph Desire wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yashimye uruhare rwa PSF-Nyamasheke mu iterambere ry'Akarere, ariko na none abaha umukoro cyane cyane ashingiye ku mahirwe y'ishoramari ari mu karere nk'ikiyaga cya Kivu na Pariki y'igihugu ya Nyungwe. Yabasabye gushyira hamwe bagashora imari mu bikorwa bishamikiye ku bukerarugendo cyane cyane bibanda ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu na Pariki y'igihugu ya Nyungwe, kuko abasura Akarere bose baba bifuza kuruhukira hafi y'amazi cyangwa hafi ya Pariki y'igihugu ya Nyungwe. 

Urugaga rw'abikorera mu karere ka Nyamasheke rwibumbiyemo abanyamurango ibihumbi bitana magana abiri na makumyabiri na batanu, hakaba hari icyizere ko uyu mubare uzagenda uzamuka mu minsi iri imbere hashingiwe ku mahirwe y'ishoramari agaragara mu karere ka Nyamasheke. 


Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →
-->